Iyi mikino itegurwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Komite Olempike z’Ibihugu muri Afurika (ANOCA) yitabiriwe n’ibihugu 53 birimo u Rwanda, iri kubera i Hammamet kuva tariki 23-30 Kamena 2023.
Ibihugu 53 ni byo biri muri Tunisia mu mikino 13 irimo Beach Volleyball, Beach Handball, Basketball 3x3, Beach Soccer, Open Water Swimming, Ocean Racing (Kayak), Karate Kata, Kung-Fu Wushu, Sea Rowing, Air Badminton, Teqball, Beach Wrestling na Beach Tennis.
Binyuze muri Komite Olempike y’Igihugu, u Rwanda ruri kurushanwa mu mikino itatu gusa ari yo Basketball y’abakina ari batatu, Kung-Fu Wushu no Koga.
Dusabe Claude yabaye uwa gatandatu mu koga metero 5000 mu mazi magari "open water" aho yakoresheje isaha imwe n’iminota 15, mu gihe Nyabyenda yabaye uwa karindwi mu bakinnyi 16 barushanyijwe mu bakobwa.
Muri Kung-Fu Nanquan, Mutuyimana Emmanuel yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo gutsindira mwanya wa gatatu, inyuma y’Umunya-Algeria, Hanafi Zerrouki, watwaye umudali wa Zahabu n’Umunya-Tunisia Helmi Jrebi wegukanye umudali wa Feza.
Mu bikorwa biri kubera muri iyi mikino harimo Inteko Rusange ya ANOCA yitabiriwe na Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, Umujyanama Igirimbabazi Rugabira Pamela ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Iyi nteko rusange yaganiriwemo ibikorwa bitandukanye biteganywa n’iri shyirahamwe birimo no kubaka ibikorwa remezo nka pisine Olempike zizubakwa mu bihugu by’u Rwanda, Ghana na Uganda. Ibindi byaganiriweho muri iyi nama ni ukwemeza ko Guinée Equatoriale imikino itaha mu 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!