Muri Gicurasi 2026, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu gihe cy’imyaka 10 na Sosiyete ya MOJA Group Inc. binyuze mu ishami ryayo rya MOJA Rwanda Ltd, agamije gukoresha Tombola y’lgihugu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, impande zombi zatangaje ko hashyizweho ‘InteGO!’, izafasha mu iterambere ry’igihugu mu buryo butandukanye by’umwihariko irya siporo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Imikino y’Amahirwe ibarizwa muri RDB, Nyombayire Serge, yavuze ko InteGO! Izafasha Leta y’u Rwanda kwinjiza arenga miliyari 55 Frw.
Ati “Biteganyijwe ko mu gihe cy'imyaka itanu, InteGO! izinjiriza leta y'u Rwanda miliyoni 37,6$ (55.619.010.400 Frw). Aya azafasha muri gahunda zo kubaka igihugu, harimo siporo, ubuzima ndetse n'umuco.
Umuyobozi Mukuru wa InteGO!, Muhizi Daniel, yagaragaje ko izakorera mu mucyo kugira ngo itange umusaruro ku gihugu ndetse n’Abanyarwanda.
Ati “Imikorere ya InteGO! iri mu buryo burimo ubunyangamugayo bwo gukora bikurikije amategeko n'amabwiriza agenga imikino y'amahirwe mu Rwanda.”
“Hari ukwita ku ikoranabuhanga kandi ducunga neza umutungo w'Abanyarwanda, bagakina bishimisha kandi bafite intego. Imikino y'amahirwe irabata, ni yo mpamvu ugomba gukina mu rugero.”
Gutangira gutega kuri InteGO!, ubanza gufungura konti ukiyandikisha ukoresheje nimero ya telefoni n'ijambo ry'ibanga. Uhita wemeza ko ufite imyaka 18, cyangwa irenga, hanyuma ukemeza nimero yawe ukoresheje kode wohererejwe mu butumwa bugufi.
Iyo wamaze kubona konti, urayifungura maze ukabitsa ukoresheje ‘Mobile Money’ ku muyoboro uwo ari wo wose waba ukoresha. Amafaranga ufite agaragara hejuru kuri buri ipaji, ari na ho ibyatsindiwe bigaragara.
Imikino ikinwa mu buryo bubiri. Harimo uwitwa ‘590 Game’, aho uhitamo imibare igera kuri itanu mu iva kuri 1 kugeza kuri 90.
Aha utoranyamo umubare w'iyo ushaka gukina, hanyuma ukayitoranya. Igihembo gitsindirwa ni ukugera ku nshuro 40.000 z'ayo wateze. Abanyamahirwe bazajya batangarizwa kuri televiziyo y’u Rwanda kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Hari undi mukino witwa ‘FATA 12’. Aha uhitamo agasanduku kamwe kuva kuri 1 kugeza kuri 12, ugashyiraho amafaranga utega. Uhuza n'umupira wasohotse azatsindira inshuro 11 z'ayo yatanze. Icyo gihe ahita ubona ayo yatsindiye ako kanya.
Amafaranga yo gutega ntarenga 1000 ingunga imwe, akaba mu byiciro bitatu (100 Frw, 200 Frw, 500 Frw na 1000 Frw). Umuntu kandi atega inshuro eshanu gusa ku munsi.



















Ibitekerezo 0