Ibi byatangajwe mu Mujyi wa Kigali, ubwo Dajah Music Group yizihizaga imyaka itatu imaze ikora, inishimira ibyo imaze kugeraho.
Dajah Music Group ifite urubuga rwitwa DajahTunes, rufasha abanyamuziki gucuruza ibihangano byabo ku mbuga zitandukanye zo hirya no hino ku Isi. Iki kigo giherutse no guhabwa igihembo cya miliyoni zisaga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibihembo byahawe iki kigo nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere mu marushanwa yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Israel. Ayo marushanwa yahuje ibigo n’imbuga zitandukanye byo mu Rwanda bikora ibijyanye no gufasha abahanzi bo mu ngeri zitandukanye kwinjiza amafaranga binyuze mu ikoreshwa ry’ibihangano byabo ku mbuga.
Umunyamabanga Uhoraho muri MoYA, Ishungure Parfait, wari n’umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yasabye abahanzi kurebera kuri iki kigo bagashinga ibindi bisa na cyo, kugira ngo umubare w’ibigo bifasha abahanzi kwiteza imbere urusheho kwiyongera.
Ati “Nanjye nishimiye kubabona muri ibi birori byo kwizihiza imyaka itatu ya Dajah Music Group. Iyo umushinga umaze imyaka itatu utarakwama, ntaho uba ukigiye. Ni yo mpamvu dushaka kubashyigikira, kuko ntekereza ko ari cyo kigo cyonyine cyanditse mu Rwanda muri ubu bucuruzi.”
Yakomeje agira ati “Bahanzi, tumaze iminsi dukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo dushyireho umuryango uzabafasha kubona amafaranga ava mu bihangano byanyu. Mushinge andi makampani nk’aya. Mu myaka itatu tuzabe tutari Dajah Music Group gusa, ahubwo hari n’abandi, kugira ngo umuhanzi wese ashobore kugira ibihangano bye byanditswe kandi anabihemberwe.”
Umuyobozi Mukuru wa Dajah Music Group, Nasagambe Fred, yavuze ko iki kigo kikiri mu ntangiriro z’urugendo rwo gufasha abahanzi kwinjiza amafaranga binyuze mu bihangano byabo.
Ati “Ubu ni bwo dutangiye. Ndashimira abari hano n’abadushyigikiye muri uru rugendo. Duhereye mu Rwanda, twitaye cyane ku bucuruzi bw’umuziki wa Afurika, kugira ngo n’abahanzi bawo babubyazemo amafaranga.”
Dajah Music Group imaze gufasha abanyamuziki 31 kwinjiza amafaranga aturuka mu bihangano byabo. Muri bo harimo Riderman, Peace Jolis, Niyo Bosco, Kenny K-Shot, Racine, Afrique, Muriro n’abandi.
Iki kigo cyatangiye ibikorwa mu 2024. Mu myaka itanu iri imbere, giteganya kugirana imikoranire n’abahanzi barenga 3.000.
















Ibitekerezo 0