Igikorwa cyo kumurika iyi ‘application’ cyabereye kuri SOHO Fitness ishami rya Kimihurura, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, nyuma y’uko muri Mutarama Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe buterwa n’agahinda gakabije, aho wageze kuri 9,1% mu 2025.

Abakunda gukorera imyitozo ngororamubiri muri ‘Gym’, bavuga ko akenshi bagorwa cyane no guhozaho imyitozo, ndetse no kwiyima ibiribwa bibaha intungamubiri bakeneye.

Mu gushaka umuti w’izo mbogamizi ndetse n’izigaragara mu gukoresha amafaranga, iyo ‘application’ nshya yiswe “Thrive App” izajya yigisha uyifite gukora imyitozo inamugenere ibihembo igihe yayitsinze.

Ab’inkwakuzi bashyize iyi ‘application’ muri telephone zabo, bavuze ko batari bazi neza ko ishobora kwigisha umuntu gukemura ibibazo byo mu mutwe.

Umwihariko wayo igihe ifasha umuntu kwita ku mirire, ni uko ibiribwa imugiraho inama ari ibiboneka mu Rwanda, nkuko byashimangiwe na Rugege Tsatsi watangiye kuyikoresha.

Yagize ati “Application nyinshi zitanga inama ku mirire usanga zikwereka ibiribwa bitaboneka cyane hano mu Rwanda. Ariko iyi yo iriho ibyo wabona mu buryo bworoshye kandi hano mu Rwanda.” 

“Hari n’imyitozo ijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, iyo yo ubu natangiye kuyikoraho kandi nabonye iryoshye.”

Iyo Thrive App ikora ku bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, iguha imyitozo igusaba gusobanura uko wiyumva mu buryo bw’amarangamutima, ndetse n’uburyo wirinda ukanivura ‘stress’, hanyuma ikakwereka inzira ikwiye y’uburyo wabikemuramo.

Rugege yakomeje ati “Ubundi nzi neza ko nifuza kugira imitekerereze ikwiye, guhora nishimye, ariko sinari nzi uko nabigenza mu by’ukuri, aho rero ni ho nakundiye iyi App.”

Abakora imyitozo ngororamubiri ari benshi bishyize hamwe bifashishije Thrive App, ibaha umwitozo wo kugenda intambwe ibihumbi 10 buri munsi, mu gihe kingana n’icyumweru.

Yabaraga intambwe buri wese yagenze, aho abatsinze bahembwe amatike abemerera guhabwa ibikomoka kuri peteroli ku buntu, gukora ‘gym’ ku buntu n’ibindi.

Ubwo yamurikwaga ku mugaragaro, hakozwe imyitozo ngororamubiri itandukanye, abayitsinze na bo barahembwa.

Umuyobozi Mukuru wa Old Mutual, Habiyakare Chantal, yavuze ko bashyigikiye iki gikorwa mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abantu.

Ati “Twashyizeho iyi ‘application’ kugira ngo dufashe abakiliya bacu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwita ku mibereho yabo aho baba bari hose.”

Iyi ‘application’ ishobora gukoreshwa n’uwo ari we wese, aho ajya aho asanzwe anyura ashyira muri telefone izindi, yaba kuri ‘App Store’ cyangwa ‘Play Store’ akayishakaho hanyuma akayimanura.