Iri rushanwa mpuzamahanga ryakinwaga ku nshuro ya kabiri ryakiniwe kuri Maison de Jeune ku Kimisagara, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ryitabirwa n’abakinnyi 250 baturutse mu bihugu mu makipe 24.

Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) rifatanya na The Vision Karate Academy kuritegura, ryashyize abahatana mu byiciro bitandukanye birimo iby’abana bari hagati y’imyaka 4-5, imyaka 6-7, imyaka 8-9, imyaka 10-11, imyaka 12-13, n’imyaka iri hagati ya 14-17.

Aba bahatanaga mu guhangana hagati y’abakinnyi [Kumite] no kwiyereka nk’amakipe [Team Kata].

Muri rusange The Vision Karate Academy yegukanye imidali 28, irimo 11 ya Zahabu, 10 ya Feza n’indi irindwi y’Umuringa. Unity Karate Club yabaye iya kabiri, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Talents Karate and Sports Academy.

Umuyobozi wa The Vision Karate Academy, Nizeyimana Eric, yavuze ko igitekerezo cyo kuritegura cyashibutse ku bibazo bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge ni’inzoga mu rubyiruko ndetse n’inda ziterwa abakiri bato.

Yagize ati “Iyo urebye umubare munini w’abaturage b’u Rwanda usanga ari urubyiruko. Mu bihe bitandukanye, bamwe muri bo bakunze kwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga, kandi ibi ntabwo bikwiye kuko baba bica ejo hazaza habo.”

"Twateguye irushanwa kugira ngo bahure ndetse baganire ku bindi byabateza imbere banakuza impano zabo. Hari n’abangavu baterwa inda z’imburagihe, ibi byose bikaba bigira uruhare mu kwica ahazaza h’igihugu. Siporo yaba umurongo mwiza wo kubishakira ibisubizo, by’umwihariko binyuze mu mukino wa Karate.”

Mu mwaka ushize wa 2025, iri rushanwa ryegukanwe na Flying Eagle Sports Academy. Rizongera gukinwa hagati ya tariki ya 26 na 27 Ukuboza 2027.