Umuvugizi w’ikipe ya Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko Jacques Tuyisenge bari bakimukeneye cyane kuko yari umukinnyi ngenderwaho, ariko bitewe n’ibyo agiye kubona muri Gor Mahia, abayobozi b’ikipe basanze atari byiza kumuvutsa ayo mahirwe.
Yagize ati “Jacques twamutanze, twari tumaze iminsi mike turi mu biganiro n’abantu bo muri Gor Mahia. Icyo twakoze twageze aho turumvikana ariko ku nyungu z’umukinnyi cyane kuko nubwo nta mafaranga menshi batanga babagura ariko babahemba neza. Urumva umukinnyi uzajya ahembwa amadolali 2000 buri kwezi ayo mahirwe ntiwayima umukinnyi. Twari tukimukeneye cyane muri ibi bihe twenda gusohoka ariko nta kundi byari kugenda.”
CIP Mayira yakomeje agira ati “Nta mafaranga yashitura Police ngo itange umukinnyi nk’uyu tugenderaho. Baduhaye ibihumbi 40 by’amadolali ariko mu masezerano harimo ko igihe cyose hari indi kipe yamugura tuzabonaho 30% by’ayo azagurwa.”
Indi mpamvu yatumye uyu mukinnyi yemererwa kugenda ni uko ngo byashoboraga kuzamwica mu mutwe kumva ko ikipe yitangiye akayikorera byose yo imwituye kumwima amahirwe abona gake mu buzima, bikaba byari no kugira ingaruka mbi ku musaruro yitezweho gutanga muri CHAN.
Yavuze ko nta mukinnyi mushya ikipe ya Police FC izagura wo kumusimbura kuko n’ubusanzwe ifite abakinnyi benshi ahubwo bagiye guha amahirwe abandi batabashaga kwigaragaza.
Jacques wari ugifitiye ikipe ya Police FC yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ariko bitazamubuza gukinira ikipe y’igihugu anabereye kapiteni muri CHAN.
Agiye akurikiye abandi bakinnyi bakomeye nka Abouba Sibomana myugariro w’Amavubi ku ruhande rw’ibumoso na Nizigiyimana Karim Makenzi bombi bakiniye Rayon Sports, kuri ubu bakinira ikipe ya Gor Mahia.
Kugeza ubu Tuyisenge Jacques aracyari mu myitozo na bagenzi be mu ikipe y’igihugu bitegura umukino wa mbere ufungura irushanwa rya CHAN 2016 bazakina kuri uyu wa Gatandatu na Côte d'Ivoire kuri stade Amahoro.






Ibitekerezo 0