Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ni bwo ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, habereye imikino ya nyuma y’irushanwa ryahurije hamwe abakinnyi 177 barimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Mu bakinnyi bitabiriye irushanwa harimo abagabo batabigize umwuga 76, abagore batabigize umwuga 19, abakuze batandatu, abagabo babigize umwuga 40, abagore babigize umwuga 16 n’abana 20 barimo abakobwa batandatu n’abahungu 14.

Muri aba by’umwihariko abatarabigize umwuga, harimo ibyiciro bitandukanye by’abakina ari umwe ‘Singles’, abakina ari babiri ‘Doubles’, abakina ari babiri bavanze abagore n’abagabo ‘Mixed Doubles’.

Umukino wari ukomeye kuri uyu munsi ni uwahuje Ishimwe Claude na mugenzi we basanzwe bahanganiye umwanya wa mbere mu gihugu, Niyigena Etienne. 

Ishimwe yitwaye neza muri uyu mukino w’abagabo babigize umwuga, atsinda amaseti 2-1, yegukana irushanwa rya I&M Bank Open Tennis Tournament, ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Undi wahize abandi mu bagore babigize umwuga ni Tuyishime Sonia, watsinze Nishimwe Carine amaseti 2-0.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT), Karenzi Théoneste, yagaragaje ko gukorana na I&M Bank Rwanda Plc muri iri rushanwa ari intambwe nini ku iterambere ry’umukino n’isomo ku yandi makipe.

Ati "Mwahisemo neza gutera inkunga Tennis, duhereye aha duzatera imbere uyu mukino urenge urwego uriho mu Rwanda ugere ku rwego mpuzamahanga."

"Andi makipe kandi na yo abonereho gutegura amarushanwa nk'aya, uyu munsi bibe CSK Tennis Club, ejo haze andi nka Nyarutarama n'ahandi.”

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin, yavuze ko umukino wa Tennis ugiye kujya utezwa imbere mu buryo buhoraho, kandi banki yiteguye gutanga ibishoboka byose.

Ati “Imbaraga za I&M Bank Rwanda ziri kugenda ziyongera. Ndashaka kubizeza ko duhari, kuko nubwo irushanwa rirangiye ariko ibikorwa byacu ntibyarangiye. Umwaka utaha turahari.”

Mu bakinnyi bakiri bato, Kian Bimenyimana na Ishimwe Maombi bitwaye neza, mu bakina Mixed Double Antony Hanchez na Elise Fetas bitwara neza, mu gihe mu bakina ari babiri mu bagabo abahize abandi ari Munyaneza Richard, Uwizeye Alexis.

Amafoto: Nzayisingiza Fidele