Ni ibirori Ishimwe yateguriwe n’inshuti ze ndetse n’umuryango we mu mpera z’icyumweru, gusa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, agaragaza ko wari umunsi udasanze, ashimira Imana agira ati “Amashimwe ni ay’Imana ibihe byose.”
Hagiye gushira amezi abiri, aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaza ko bari hafi kurushinga. Ubukwe bwabo buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.
Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera. Icyo gihe yari avuye mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino, gusa aguma mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda.
Hitimana umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).















Ibitekerezo 0