Ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo habaye umuhango wo gutangiza iri rushanwa rizarangira ku wa 8 Ugushyingo 2026, ukaba witabiriwe n’ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda ndetse n’ubw’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT).

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin, yijeje ubufatanye muri uyu mukino bikarenga gutera inkunga iri rushanwa, kugira ngo batange umusanzu wabo mu kuzamura impano z’abakina Tennis.

Ati “Siporo ni ingenzi cyane ku buzima ndetse n’ishoramari. Nimutugane dukorane mu marushanwa menshi muba mufite mu mwaka, kugira ngo natwe tugire uruhare mu kuzamura abana bakiri bato bakina Tennis.”

“Ni umukino uhuza abantu mu buryo butandukanye, kandi bakaganira ku iterambere rirambye.”

Perezida wa FRT, Karenzi Théoneste, yashimye I&M Bank ku musanzu wayo mu gutera inkunga irushanwa

Ati “Amarushanwa nk’aya atuma amakipe atera imbere bikanatuma umukino wa Tennis ukomeza gutera imbere mu gihugu cyose. Gusa ntabwo byagerwaho tutabonye abafatanyabikorwa nka I&M Bank Rwanda.”

“Turabashimiye kuba mwaradutoranyije mu mikino mwakorana na yo, natwe tubari inyuma muri byose.

Umuyobozi wa CSK Tennis Club, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko irushanwa rizagenda neza kuko buri wese mu bariteguye arishyizeho umutima.

Ibyiciro birindwi bizakina birimo iby’abakina ari umwe mu bagore n’abagabo, abakina ari babiri mu bagore n’abagabo, abakina bavanze abagore n’abagabo, abana ndetse n’abakuze.