00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Induru zavuze: Umukobwa w’imyaka 16 yakoze amateka muri US Open, abatoza be bishimira intsinzi bamukora ku kibuno

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 August 2022 saa 12:57
Yasuwe :

Abakunzi b’umukino wa Tennis by’umwihariko irushanwa rya US open, bacitse ururondogoro nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umutoza na Se wa Sara Bejlek bamukora ku kibuno bishimira intsinzi.

Mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya US Open 2022, ubwo Sara Bejlek, yari amaze gutsinda Heather Watson nimero ya mbere mu Bwongereza, amaseti 3-1.

Sara umukino urangiye yagiye kwishimira intsinzi, Se n’umutoza we bamuhobeye bamukora ku kibuno inshuro nyinshi, ibintu bitishimiwe na benshi.

Ababonye aya mashusho bagaragaje kutishimira iki gikorwa bavuga ko n’iyo yaba Se umubyara bidakwiye kuko yarengereye basaba ishyirahamwe rya Tennis y’abagore kudaterera agati mu ryinyo.

Uwitwa Queen Osaka yagize ati “Nubwo yaba Se cyangwa undi muntu wo muryango, ntabwo bimuha uburenganzira bwo gukora ku kibuno cy’umuntu gutya”.

Veena ati ”Bigaragara ko aba bantu babigize umuco.”

Uwitwa Soumya ati “Ibi bikunze kubaho cyane muri uyu mukino, igihe kirageze ngo bihagarare.”

Diane we yagize ati “Benshi muraza kubifata nk’ibisanzwe kuko ari Se, ariko ibi ni ubukubaganyi bikwiye gutangirwa ikirego.”

Wari umukino wa gatatu wo gushaka itike yo gukina US Open 2022 Sara yakinaga, nyuma yo gutsinda Kristina Mladenovic na Priscilla.

Sara aratangira imikino ya US Open kuri uyu wa mbere, akina na Liudmila Samsonova, mu gihe yakomeza mu cyiciro gikurikira yazahura na Leylah Fernandez watsindiwe ku mukino wa nyuma muri US Open iheruka.

Mu gihe yakomeza mu cyiciro cya gatatu, yazahura na Barbora Krejcikova watwaye French Open umwaka ushize.

Sara Bejlek ni nimero ya 209 ku isi, akaba umukinnyi muto uzakina US Open uyu mwaka. US Open 2022 izaba tariki 23 Kanama-12 Nzeri 2022.

Sara Bejlek bamukoze ku kibuno bishimira intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .