00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu amakipe amwe yemera guta ikuzo, akagurisha imikino

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 July 2022 saa 10:26
Yasuwe :

Hashize iminsi inzego zishinzwe siporo n’ubucuruzi mu Rwanda zihagaritse by’agateganyo gutega ku mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru. Ni nyuma y’iminsi havugwamo kugura imikino, ibintu bishobora gushyira siporo mu kaga.

Si ubwa mbere uko kugura imikino (Match Fixing) byumvikanye kuko byagiye bikorwa hirya no hino ku Isi, nubwo mu mategeko bitemewe ndetse ubifatiwemo ahanwa bikomeye.

Ubusanzwe mu mikino itandukanye y’amarushanwa ayo ariyo yose, habaho gukina kandi abakinnyi cyangwa amakipe baba bagamije kubona intsinzi. Intsinzi ishobora kuboneka mu gihe habayeho gutsinda umukino cyangwa kunganya.

Gutsinda bisaba kwitegura mu mitekerereze, kwiga ku bo muhanganye no kwitoreza ku bikoresho bigezweho.

Rimwe na rimwe habaho kuba amakipe ashobora kwifashisha inzira zitandukanye kugira ngo abone amafaranga yo gutegura imikino yayo.

Amafaranga akoreshwa mu myiteguro y’amakipe ava ahanini mu bakunzi b’amakipe, abaterankunga, imishinga y’amakipe, inzego ziyareberera n’ahandi.

Intsinzi ishobora kuba mu buryo bw’amafaranga, ku ibyishimo, haba ku bakinnyi n’abafana.

Iyo intsinzi ahanini ikenewe mu buryo bw’amafaranga, nibyo bivamo kugura no kugurisha imikino mu buryo ubwo aribwo bwose.

Uburyo imikino igurishwamo

Sosiyete nyinshi yaba izikorera kuri Internet cyangwa ahandi, zishinzwe guha urubuga abifuza kuraguza umutwe ku bishobora kuva mu mukino.

Mu bisubizo bicuruzwa harimo nko gutsinda, gutsindwa, kunganya, amakarita, ibitego byinjizwa n’ibindi bikubiye mu biranga umukino runaka.

Rimwe na rimwe abasifuzi bashobora kugira uruhare muri ibi bikorwa bagena ibiza kuva mu mukino, bakabikora mu nyungu z’ikipe runaka bitewe n’indonke bahawe.

Abayobozi b’amakipe ahanganye nabo bashobora kwegera abayobozi bagenzi babo, bakumvikana ku bigomba kuva mu mukino runaka ku giciro cyumvikanyweho mu buryo buziguye.

Iyo bigenze gutyo, bavugana n’abakinnyi bayoboye bagakina nta mwete kugira ngo uwo bahanganye atsinde.

Abakinnyi nabo bashobora guhabwa amafaranga aturutse ku makipe bahanganye. Akenshi ahabwa abakinnyi bakomeye mu ikipe bahanganye, kugira ngo bitware ku rwego ruri hasi.

Ahandi amafaranga ava ni muri sosiyete zikora ibijyanye no kugurisha imikino. Inyinshi muri izi sosiyete zikorera kuri Internet. Hari izibikora zihuza abagura n’abagurisha imikino, n’abagurisha ibisubizo n’ibyemezo by’imikino.

Iyo aba bagize ikibazo ko kompanyi ishobora kujya mu gihombo kubera umusaruro wavuye mu mukino, igerageza uburyo bushoboka ikegera ikipe ihabwa amahirwe kurusha indi, bakavugana igiciro runaka. Icyo gihe buri wese akora ibyo yumvikanye na mugenzi we.

Iyo bimenyekanye bigenda gute?

Iyo bimenyekanye ko waguze cyangwa wagurishije umukino mu buryo ubwo aribwo bwose, ufatirwa ibihano bitandukanye.

Muri ibyo bihano habamo guhagarikwa mu marushanwa mu gihe gito cyangwa kirekire hagendewe ku cyaha cyakozwe.

Iyo icyaha gifite uburemere ku buryo bigira ingaruka ku bantu benshi n’abadafite aho bahuriye n’imikino, ababigizemo uruhare barashakishwa hakabaho ibihano bikakaye. Muri ibyo bihano hashobora no kuzamo ifungwa rya bamwe.

Wilson Raj Perumal wo muri Singapore ari ku mwanya wa mbere nk’umuntu wa mbere wagurishije imikino myinshi ku isi, kuko muri 2014 ubwo yaganirizaga itangazamakuru bwa mbere, yahishuye ko hari imikino isaga ijana yagize uruhare mu gutegura ibiza kuyivamo.

Uyu yivugiye ubwe ko yashakiraga amakipe menshi yo mu migabane itandukanye ku isi, amatike yo kwitabira igikombe cy’isi.

Muri ayo makipe harimo Afurika y’Epfo, Bulgaria, Colombia, Guatemala, Denmark, Brésil na Tanzania. Uyu byamugize umuntu wa mbere washakishijwe ku rwego mpuzamahanga na FIFA.

Yafunzwe inshuro nyinshi by’umwihariko mu mwaka 1995 na 2011. Muri ibi bikorwa yasaruyemo akayabo ka miliyoni 6.2 z’amadorari ya Amerika.

Hatagize igikorwa iri gura n’igurishwa ry’imikino ryafata indi ntera. Ibi bikaba bishobora kubangamira abafana, abakinnyi n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihuriye n’amakipe.

Akenshi hari amakipe yemera kugurisha imikino cyangwa abakinnyi bakabikora ku giti cyabo nyuma yo guhabwa ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .