00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ndege y’akataraboneka ifasha Infantino gukurikirana Igikombe cy’Isi mu bihugu bitatu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 June 2026 saa 10:22
Yasuwe :

Kugeza ubu, imikino 66 mu mikino 104 igize Igikombe cy’Isi cya 2026 ni yo imaze gukinwa. Ni irushanwa riri kubera mu bihugu bitatu, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ibintu byatumye rigira umwihariko ukomeye mu bijyanye n’ingendo n’imitegurire.

Mu gihe iri rushanwa rikomeje, ingendo zihuza ibyo bihugu zariyongereye cyane. Si abafana gusa baba bakurikira amakipe yabo; abayobozi ba FIFA, abategura irushanwa, abaterankunga n’abandi bafite aho bahuriye n’Igikombe cy’Isi na bo bari gukora ingendo nyinshi hagati y’imijyi yakiriye imikino.

Mu bari gukora ingendo nyinshi kurusha abandi harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, uri kugerageza kureba imikino myinshi ishoboka, rimwe na rimwe akagera ku mikino ibiri ku munsi kandi ibera mu mijyi cyangwa mu bihugu bitandukanye.

Ibi abifashwamo n’indege yihariye yo mu bwoko bwa Gulfstream G650ER, ikoreshwa na Qatar Executive, ishami rya Qatar Airways rishinzwe indege z’abanyacyubahiro.

Iyo ndege iri mu zikomeye mu bwoko bw’indege nto z’abaherwe, abayobozi bakuru n’ibigo bikomeye, kuko yagenewe gukora ingendo ndende ku muvuduko munini kandi itahagaze.

Gulfstream G650ER ni indege yakozwe n’uruganda rwa Gulfstream Aerospace rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri mu cyiciro cy’indege zizwi nka ultra-long-range business jets, kuko ishobora gukora urugendo rurerure cyane idahagaze, ikanakorerwamo imirimo nk’aho umuntu ari mu biro cyangwa ari mu cyumba cyihariye cyo kuruhukiramo.

Iyi ndege ishobora kugenda ibilometero bigera ku 13.890 idahagaze, bitewe n’uko yapakiwe n’imiterere y’urugendo. Umuvuduko wayo wo hejuru mu rugendo rusanzwe ugera hafi kuri 530 knots, ni ukuvuga hafi ibilometero 982 ku isaha.

Dufashe urugero ku rugendo Infantino ashobora gukora ava Vancouver muri Canada yerekeza Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati y’iyi mijyi hari hafi ibilometero 1.740. Iyo ikirere kimeze neza, Gulfstream G650ER ishobora kuhakoresha hafi isaha imwe n’iminota 47.

Indi ntera ndende mu mijyi yakiriye Igikombe cy’Isi ni iya Miami muri Leta ya Florida ujya Vancouver muri Canada, aharimo hafi ibilometero 4.500. Ku muvuduko wayo usanzwe, iyo ndege ishobora kuhakoresha hafi amasaha ane n’iminota 35, mbere yo kubariramo igihe cyo guhaguruka, kuzamuka, kumanuka no kugenzurwa n’abashinzwe ikirere.

Uretse umuvuduko wayo, Gulfstream G650ER inafite ubushobozi bwo gukoresha ibibuga by’indege bitandukanye. Kugira ngo ihaguruke, ikenera umuhanda wo ku butaka ufite nibura metero zigera ku 1.920, mu gihe kugira ngo igwe ikenera hafi metero 914.

Iyi ndege ishobora kwakira abantu bagera kuri 19, bitewe n’uko imbere muri yo hateguwe. Umwanya w’imbere wagenewe abagenzi ufite uburebure bwa metero 14,3, ubugari bwa metero 2,5 n’ubuhagarike bwa metero 1,9. Ibi bituma ishobora gushyirwamo intebe zo kuruhukiramo, aho gukorera inama n’ahantu ho kuryama bitewe n’icyo uyikoresha yifuza.

Mu miterere yayo rusange, Gulfstream G650ER ifite uburebure bwa metero 30,4, amababa yayo afite metero 30,4, naho umurizo ukagira metero 7,9. Uburemere ntarengwa ishobora guhagurukana bugera ku biko 46.992.

Ikoreshwa na moteri ebyiri za Rolls-Royce BR725 A1-12, ziri mu zikomeye zikoreshwa muri ubu bwoko bw’indege. Ububiko bwayo bw’amavuta y’indege bugera kuri litiro 27.000, bitewe n’ubwoko n’uburemere bw’amavuta y’indege akoreshejwe.

Igiciro cya Gulfstream G650ER na cyo kigaragaza ko ari indege y’abafite ubushobozi bukomeye. Igihe ari nshya cyangwa ifite ibikoresho byose by’umwihariko, ishobora kugura miliyoni nyinshi z’amadolari, akenshi zibarirwa hagati ya miliyoni 65$ na miliyoni 78$.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, iyi ndege yahindutse kimwe mu bikoresho by’ingenzi bifasha Infantino kugera ku mikino myinshi ishoboka.

Gulfstream G650ER ni yo ifasha infantino gukora ingendo zijya mu mijyi itandukanye iberamo Igikomnbe cy'Isi
Infantino amaze kumara amasaha arenga 50 ari mu kirere muri iki gihe cy'Igikombe cy'Isi ahinduranya stade imwe ku yindi
Imbere muri iyi ndege ni uku hateye
Infantino areba imikino myinshi y'Igikombe cy'Isi cy 2026 nubwo kiri kubera mu bihugu bitatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages