Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ugushyingo 2026, ni bwo muri Nigeria ku kibuga cya IBB International Golf and Country Club kiri mu Mujyi wa Abuja hazabera iri rushanwa nyuma y’iryo bakiriye mu 1996 no mu 2010.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 40 bizakina iri rushanwa rya mbere ry’abagore bakina Golf muri Afurika. Ni yo mpamvu hatoranyijwe abakinnyi beza mu bagize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kugira ngo bazaruhagararire.
Abakinnyi batatu batoranyijwe n’Umutoza Nshimiyumuremyi Emile, ni Muhimpundu Joselyne, Irakoze Sylvie na Batamuliza Aurellie.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazahaguruka i Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, berekeza i Abuja muri Nigeria.
Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwitabiri iri rushanwa rya AACT 2026, dore ko rwanaryitabiriye mu 2025, rugasoreza ku mwanya wa kane.









Ibitekerezo 0