Iyi nyubako iri ku rwego rwo hejuru ni imwe mu bigize icyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Kigali Golf Resorts & Villas, kuko ifite ubushobozi bwo kuba yakwakira ibikorwa byose bigendanye n’umukino wa Golf.

Ikibuga n’inyubako biri kumwe n’ikindi kibuga cya Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, iduka ririmo imyambaro y’abakinnyi ba Golf na Tennis, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, imipira yo gukina n’ibindi.

Club House ifite agaciro k’arenga miliyari 32 Frw, igira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri ‘Gym’, aho gufatira amafunguro, aho gukorera inama zitandukanye ariko zidahuza abantu benshi n'ibindi.

Ni yo yakiriye inama yahuje Perezida Kagame n'abajyanama be mu minsi ishize.

Iyi nyubako iteye amabengeza ifite sauna n’umwanya wahariwe kwitunganya w’abakinnyi, kandi byose biri ku rwego rwo hejuru dore ko hasurwa cyane n’abanyamahanga.

Ikigo cyigenga cyashyizweho ngo gicunge uyu mushinga cya Rwanda Ultimate Golf Course (RUGC) n’izindi komite ziyifasha, byagaragaje ko nyuma y’iyi nyubako hazakurikiraho kubaka ibindi bikorwaremezo birimo amahoteli n’amacumbi bizatwara asaga miliyoni 140$.

Club House iherereye i Nyarutarama mu nkengero z'ikibuga cya Golf

Abanyamahanga batuye mu Rwanda kandi bakina Golf bari mu bayikoresha cyane

Club House ni inyubako ishimwa n'abagenderera Kigali Golf Resorts & Villas

Amarembo ya Club House agaragara neza ukiyakubita amaso

Imitako ni kiri mu byitaweho cyane muri Club House

Uri muri iyi nyubako aba yitegeye ikibuga cya Golf na cyo kigaragara neza

Abakunzi ba Golf batari mu kibuga bahagarara muri Club House bakitegereza bagenzi babo bari gukina

Gym ya Club House irimo ibikoresho byo ku rwego mpuzamahanga

Icyumba cyahariwe inama muri Club House
Icyumba cyahariwe inama muri Club House
Ifite ibyumba bitegurwa bigahuriza hamwe abari mu nama zidahuje abantu benshi

Aho abakinnyi ba Golf baruhukira bakiva mu kibuga

Pisine ya Club House iri mu byishimirwa n'abahagenderera

Piscine igaragara neza no mu masaha y'ijoro

Aho abakinnyi bashobora kujya gukorera Sauna

Umwanya ukorerwamo Massage urasa neza ku buryo budashidikanywaho

Ibyangombwa byose biba biteganyijwe aho abakinyi bitunganyiriza

Umwanya abakinnyi bambariramo mbere yo kujya mu kibuga

Umwanya wahariwe abifuza kunywa ku gatabi mu buryo bwiyubashye

Club House ifite umwanya wakwakirirwamo abantu bafata amafunguro

Club House ifite umwanya wasangamo ibyo kunywa byose
Club House ifite umwanya wasangamo ibyo kunywa byose
Umwanya abakinnyi bambariramo mbere yo kujya mu kibuga
Umwanya abakinnyi bambariramo mbere yo kujya mu kibuga
Club House ni yo yabereyemo inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida yayobowe na Perezida Kagame

Club House ifite umwanya uhagije ushobora gutegurwa ukakira ibirori bikomeye

Uri gukorera siporo mu nzira yabugenewe iri hafi y'ikibuga cya Golf, aba areba iyi nyubako

Video: Byiringiro Innocent