Mu mikino ya nyuma ya CHAN ya 2023, u Rwanda ntiruzakina ijonjora rya mbere bitewe n’amanota rufite mu marushanwa aheruka arimo n’irya 2020.
Muri CHAN ya 2020 yakinwe mu 2021 kubera icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwagarukiye muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa ryabereye muri Cameroun.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibihugu birimo Ethiopie, Sudani y’Epfo, Somalie, Tanzanie, Burundi na Djibouti ni byo bizakina ijonjora rya mbere.
Muri iyo mikino, Ethiopie izakina na Sudani y’Epfo, igihugu kizakomeza kizahure n’u Rwanda.
Somalie izahura na Tanzanie, igihugu kizakomeza kizakine na Uganda mu gihe ikizarokoka hagati y’u Burundi na Djibouti kizahura na Sudani.
Imikino y’aya majonjora izakinwa kuva tariki 24 Kamena kuzageza ku wa 2 Nzeri 2022, imikino ya nyuma izakinwe muri Mutarama 2023 muri Algérie.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yagabanyije umugabane mu byiciro bitandatu, aho buri cyose kizatanga amakipe atatu.
Irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu rizabera muri Algérie, ku wa 8-31 Mutarama 2023. Bitandukanye n’ibihe byabanje, ibihugu bizarikina byariyongereye biva kuri 16 biba 18.
Mu irushanwa riheruka kuba mu 2022, Maroc ni yo yatwaye igikombe itsinze Mali ibitego 2-0.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!