{Iyi mikino ihuza abari mu butumwa bwose bwa Loni ku mugabane w’Afurika yari isanzwe ibera i Burayi, ku nshuro yayo ya mbere itegurirwa muri Afurika bahisemo ko ibera mu Rwanda.}

Nyuma yo gusanga mu Rwanda nta cyabangamira iyi mikino nk’uruvunganzoka rw’imodoka mu mihanda cyangwa kubura kw’ibikoresho byo kuyifashishamo bikunze kugaragara mu bindi bihugu, byabaye impamvu ntakuka yo kugira ngo iyi mikino ibere mu Rwanda.

Iyi mikino igizwe na football, basketball, volleyball, ping ping (table tennis), tennis, badminton, athlétisme, chess na golf izabera i Kigali kuva ku wa 14 Werurwe aribwo hazaba ibirori byo kuyifungura kuri Stade Amahoro ikazarangira ku wa 18 Werurwe ari nabwo hazatangwa ibihembo byiganjemo ibikorwa by’abanyabugeni nyarwanda.

Abantu bari mu butumwa ku mugabane w’Afurika bazitabira iyi mikino bazava muri UNAMID yo muri Darfur, UN MISS yo muri Sudani y'Amajyepfo, MONUSCO ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo, UNMIL yo muri Liberia, UNON y’i Nairobi muri Kenya, BINUB yo mu Burundi n'amashami ya Loni akorera mu Rwanda igizwe na PNUD, WFP, UNICEF n’izindi zose zikorera mu Rwanda.

Buri rwego muri izi rukazaba ruhagarariwe n’abantu bava mu bihugu bitandukanye basanzwe bazikorera, bakazakina mu rwego rw’abagabo n’abagore.

Imikino nka fooball izajya ibera kuri Stade Amahoro, Stade nto y’i Remera izajya iberamo volleyball na basketball, golf ibere i Nyarutarama na chess ibere muri Top Tower Hotel ku Kacyiru.

Iyi mikino igamije gufasha abakozi bakora muri ubu butumwa hirya no hino ku mugabane w’Afurika gusabana no gusangira bakamenyana nyuma y’imirimo myinshi baba barimo yo gufasha benshi bababaye.