Kuva mu 2015, Minisiteri ifite siporo mu nshingano yayobowe n’abagore kuko iyahoze ari Minispoc (ishinzwe umuco na siporo) yabayemo Uwacu Julienne na Nyirasafari Espérance mu gihe kuri ubu Minisitiri wa Siporo ari Munyangaju Aurore Mimosa.
Abanyarwandakazi kandi bakomeje kugaragaza ko siporo atari iy’abagabo gusa kuko bamwe muri bo bahagarariye igihugu mu marushanwa atandukanye kandi bakagihesha ishema.
Kuri uyu munsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uba buri tariki ya 8 Werurwe, IGIHE yasubije amaso inyuma ireba bamwe mu Banyarwandakazi bamenyekanye kubera siporo.
Mukamurenzi Marcianne
Mukamurenzi ni we Munyarwandakazi wa mbere wahagarariye igihugu mu Mikino Olempike mu 1984 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakinnye kandi n’Imikino ya Seoul 1988 na Barcelone 1992.
Umwanya mwiza yagize muri iyi Mikino yose ni uwa 20 mu gusiganwa metero 1500 i Los Angeles, aho yakoresheje iminota ine, amasegonda 31 n’ibice 56.
Yatwaye umudali wa Zahabu n’uw’Umuringa muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru mu 1988 na 1989 mu gihe afite umuhigo wo gukoresha ibihe bito (iminota umunani n’amasegonda 59) mu gusiganwa metero 3000 ku rwego rw’Igihugu, yashyizeho mu 1991.
Mukansanga Salima
Mukansanga ni izina ryagarutsweho cyane hirya no hino ku Isi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022.
Uyu Munyarwandakazi w’imyaka 33, aherutse gukora amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo mu mupira w’amaguru, mu irushanwa ryabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.
Nyirabarame Epiphanie
Nyirabarame yahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye arimo Imikino Olempike ya Athènes 2004 na Beijing 2008 nk’umukinnyi usiganwa ku maguru muri Marathon.
I Athènes, yabaye uwa 54 akoresheje amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda 50 muri Marathon mu gihe i Beijing yagabanyije ibihe bye bikagera ku masaha abiri, iminota 49 n’amasegonda 32.
Mukasakindi Claudette
Mukasakindi kuri ubu ugikina aho abarizwa mu Ikipe y’Imikino Ngororamubiri ya APR, yakinnye Imikino Olempike yabereye i Londres mu 2012 aho yabaye uwa 101 akoresheje amasaha, iminota 51 n’amasegonda arindwi.
Yitabiriye kandi Imikino Olempike yabereye i Rio mu 2016, aba uwa 126 akoresheje amasaha atatu, iminota itanu n’amasegonda 57.
Yankurije Marthe
Yankurije na we asiganwa intera ndende ku maguru ndetse asanzwe akinira Ikipe ya APR.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike iheruka kubera i Tokyo mu 2021 mu gihe kandi ari umwe mu Banyarwandakazi babiri batwaye umudali wa Zahabu mu gusiganwa Igice cya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho yabikoze mu 2021.
I Tokyo, yarushanyijwe muri metero 5000, aba uwa 17 mu itsinda yarimo, byatumye adakomeza mu bindi byiciro.
Nyirarukundo Salome
Nubwo atakigaragara mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Nyirarukundo Salome ni rimwe mu mazina yagarutsweho cyane muri siporo y’u Rwanda mu myaka 10 ishize.
Mu 2017, Perezida Kagame yasabye ko abakinnyi bagaragaza impano barimo Nyirarukundo bashyigikirwa.
Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike yabereye i Rio mu 2016, ni we Munyarwandakazi wa mbere wegukanye umudali wa Zahabu muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali mu 2018.
I Rio, yabaye uwa 27 mu gusiganwa metero ibihumbi 10 aho yakoresheje iminota 32, amasegonda arindwi n’ibice umunani.
Nyinawumuntu Grace
Nyinawumuntu yize siporo mu gihe kandi yabaye umusifuzi mbere yo kuba umutoza wa AS Kigali WFC ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore.
Kuri ubu, ni Umuyobozi wa Tekinike mu Ishuri ry’umupira w’amaguru ryashinzwe n’Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Rwanda.
Rwemarika Félicité
Ushobora kuvuga ko ari we Munyarwandakazi wageze hejuru hashoboka muri siporo kuko uyu munsi, Rwemarika ni Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC Member) kuva mu 2018.
Yabaye muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe kandi yabaye Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Kubwimana Gertrude
Kubwimana wabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yize siporo mu gihe kuri ubu ari mu buyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball.
Yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wa FRVB mu gihe kuri ubu ari Umuyobozi wa Tekinike.
Mukazibera Agnès
Mukazibera wabaye umudepite, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball.
Ni umwe mu bagore bafite ijambo muri siporo y’u Rwanda uyu munsi aho asanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare.
Uwamahoro Cathia
Uwamahoro akinira Ikipe y’Igihugu ya Cricket. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yakoraga amateka yo kumara amasaha 26 akubita udupira muri Cricket, byatumye yandikwa mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi (Guinness des Records).
Murangwa Usenga Sandrine
Murangwa asanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande muri Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Yize siporo mu gihe kandi ari umutoza wa gymptonic.
Girimbabazi Rugabira Pamela
Asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda. Yahagarariye igihugu mu Mikino Olempike ya Sydney 2000, Athènes 2004 na Beijing 2008.
Umwanya mwiza yagize ni uwa 48 mu Mikino yabereye i Athènes, aho yakoresheje umunota umwe, amasegonda 50 n’ibice 39 mu koga metero 100 makeri.
Munezero Valentine na Musabyimana Penelope
Aba bakobwa bombi kuri ubu bagikina Beach Volleyball, ni bo Banyarwanda ba mbere begukanye umudali [w’Umuringa] wo ku rwego rw’Isi nk’ikipe ubwo bari bitabiriye Imikino ya Commonwealth y’Urubyiruko yabereye i Bahamas mu 2017.
Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise
Mukandayisenga na Mutatsimpundu bafashije u Rwanda kuyobora Beach Volleyball y’abagore muri Afurika hagati ya 2017 na 2019.
Mu 2017, bahesheje u Rwanda kubona itike y’Imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bivuga Icyongereza [yabereye muri Australia mu 2018] ubwo babaga aba mbere muri Afurika.
Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball
Mu 2016, Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball yakoze amateka yo kuba iya mbere yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yagiye mu Mikino Paralempike.
Iyi kipe yakinnye kandi n’Imikino Paralempike yabereye i Tokyo mu 2020 aho yabonye intsinzi ya mbere mu mateka yayo ubwo yatsindaga u Buyapani.
Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abatarengeje imyaka 20
Si kenshi amakipe y’u Rwanda y’u Rwanda yitabira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi.
Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20 yakinnye Igikombe cy’Isi mu nshuro ebyiri giheruka kuba (mu 2019 na 2021).
Mu 2019, u Rwanda rwabaye urwa nyuma mu makipe 16 naho mu 2021 rusorezwa ku mwanya wa 15.
Mu bandi bagore bamenyekanye kubera siporo harimo Mukamutesi Christine wakinnye Imikino Olempike yabereye i Sydney mu 2000 mu Mikino Ngororamubiri, Umunezero Jovia wegukanye umudali w’Umuringa mu Mikino y’Urubyiruko yabereye i Alger mu 2018, Agahozo Alphonsine witabiriye Imikino Olempike ya Londres 2012 na Tokyo 2020 mu koga kimwe na Umurungi Johanna wakinnye iya Rio 2016 mu koga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!