Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ni bwo hasozwa Igikombe cy’Isi cya Volleyball cyahuje amakipe y’abakobwa batarengeje imyaka 20, kibera mu Bubiligi no mu Buholandi kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
U Rwanda rwaraye rutsinzwe n’u Bubiligi amaseti 3-0 (14-25,13-25, 13-25) mu guhatanira imyanya ine ya nyuma, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16.
Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rwisanga mu guhatanira imyanya ibiri ya nyuma, aho rwari guhura na Puerto Rico kuri iki Cyumweru.
Gusa, uyu mukino ntukibaye kuko Puerto Rico yatewe mpaga kuko itigeze yitabira iri rushanwa kubera COVID-19 ndetse bivuze ko u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 15 rudakinnye.
Ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaherukaga kwitabira Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2019, yari yabaye iya nyuma (16).
Misiri byari byakurikiranye mu mya kabiri ishize, yo irakina na Argentine bihataniye umwanya wa 11 n’uwa 12 nyuma y’uko yatsinzwe na Turikiya amaseti 3-1 ku wa Gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!