Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2020, umunsi wa karindwi w’Imikino Olempike ya Tokyo, hakinnye Abanyarwanda batatu barimo babiri barushanwa mu koga ibizwi nko gukura umusomyo (freestyle) muri metero 50.
Agahozo waherukaga gukina mu Mikino Olempike ya 2012 i Londres, yarushanyijwe mu cyiciro cy’abagore ari mu isibo ya kabiri ndetse aba uwa mbere akoresheje amasegonda 30 n’ibice 50.
Maniraguha Eloi, we waherukaga kwitabira Imikino yabereye i Rio mu 2016, yari mu isibo ya kane mu cyiciro cy’abagabo, aho yakoresheje amasegonda 25 n’ibice 38, asoza ari ku mwanya wa karindwi.
Nubwo bombi bagerageje kugabanya ibihe bari bakoresheje mu myaka yashize, ariko nta wagize ibimwemerera gukomeza mu masibo akina ½. Maniraguha yari yakoresheje 26.43 i Rio mu gihe Agahozo yari yakoresheje 30.72 i Londres.
Abakinnyi 16 bakomeje mu masibo abiri ya ½ mu bagore, bose bafite ibihe biri mu masegonda 24 kuva k’Umunya-Australia Emma McKeon wakoresheje 24.02 kugeza kuri k’Umuholandikazi Femke Heemskerk wakoresheje 24.77.
Ku rutonde rusange rw’amasibo 11 yoze mu bagore, Agahozo yabaye uwa 72 muri 83 mu gihe Maniraguha Eloi yabaye uwa 55 muri 73 b’abagabo.
Kabuhariwe w’Umunyamerika Caeleb Dressel ni we wabaye uwa mbere mu masibo y’abagabo, aho yakoresheje 21.32.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!