APR FC yatije abakinnyi bane muri Marines FC nyuma yo kwirukana abandi 16

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 Kamena 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC yatije abakinnyi bayo bane mu ikipe y’abasirikare barwanira mu mazi Marines FC. Aba bakinnyi bakaba bagiye kuzamura urwego nyuma y’umusaruro mucye wabaranze cyane cyane ko babanzaga ku ntebe y’abasimbura.

Rutahizamu Nshuti Innocent, Myugariro Songayingabo Shaffy, abakina hagati Blaise Itangishaka na Nkinzingabo Fiston nibo boherejwe i Rubavu gukinira Marines FC, nk’intizanyo mu mwaka utaha w’imikino bakazagarurwa urangiye nibaramuka bazamuye urwego rw’imikinire yabo.

Songayingabo akaba yaragiye azitirwa na ba myugariro bo hagati batatumye abona umwanya ubanzamo barimo Herve Rugwiro, Buregeya Prince, ndetse na Rusheshangoga Michel utibagiwe Niyonzima Ally wakinishijwe mu bwugarizi mu mpera z’urugendo rw’igikombe cy’amahoro rw’iyi kipe.

Byatumye uyu musore akenshi ataragiye agaragara mu bakinnyi 18 bitabazwaga mu bari bwifashishwe ku mukino bituma urwego rwe rusubira hasi cyane.

Ku musore Blaise Itangishaka we akaba yaragiye yibasirwa n’imvune za hato na hato zatumye atabona umwanya uhoraho ubanzamo nyuma yo kwicazwa na bamwe mu bari inkingi za mwamba mu ikipe nka Hakizimana Muhadjili, Nkinzingabo Fiston, Butera Andrew hamwe n’abasezerewe barimo Nshimiyimana Imran, Nshuti Savio, , Sekamana Maxime ndetse na Iranzi Jean Claude.

Uyu mukinnyi yageze mu ishuri ryigisha umupira w’Amaguru ry’ikipe ya Barcelone Aspire Academy riherereye mu gihugu cya Senegal mu mwaka wa 2011 ahava muri 2015 avuye muri SEC Academy, yari yamaze kubona amahirwe yo gukina mu ikipe ya Elche mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Espagne ariko nyuma iyi kipe ntibyayikundira ko ikinisha abanyamahanga niko kugaruka muri Marines yavuyemo ajya muri APR FC muri Nyakanga 2016.

Nshuti Innocent wagaruwe muri APR FC muri Mata uyu mwaka avuye muri Stade Tunisien yo mu gihugu cya Tunisia yari ategerejweho kongera umubare w’ibitego byari byararumbye nyuma y’ivunika rya Sugira Ernest wari uvuye muri Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bigirimana Issa utarahozagaho kubera imvune ndetse na Byiringiro Lague wari ukinnye umwaka we wa mbere, byatumye umutoza Dr Petrovic watozaga iyi kipe mu mikino ibanza ya shampiyona asigarana Muhadjili gusa nka rutahizamu yahoraga amuhindurira umwanya amukuye hagati mu bafasha abasatira izamu.

Uyu musore w’imyaka 21 akaba yarerekanywe ku itariki ya 8 Gashyantare 2019, guhera icyo gihe akaba amaze gutsinda igitego kimwe gusa mu marushanwa yose iyi kipe yakinnye.

APR FC ikaba yaragiye itiza abakinnyi bayo benshi mu ikipe ya Marines FC barimo Nyirinkindi Saleh, Blaise Itangishaka, Tuyishimire Eric ‘Congolais’ ubu uri muri Rayon Sports n’abandi.

Songayingabo Shaffy (nimero 23) ntiyigeze abona umwanya uhoraho wo kubanzamo muri uyu mwaka
Ni umwe muri bane batijwe muri Marines FC y'i Rubavu
Nshuti wagiye agira imvune za hato na hato yatijwe muri Marines FC
Nshuti Innocent yagiye agira imvune za hato na hato
Nkinzingabo Fiston ntiyigeze atanga umusaruro abafana ba APR FC bari bamutegerejeho
Blaise Itangishaka waciye muri Aspire Academy ya Barcelone yatijwe muri Marines FC
Byiringiro Lague ni umwe mu bakiri bato bategerejweho gufatanya Sugira ndetse na Danny Usengimana bagahigira APR FC ibitego
Nyirinkindi Saleh ni umwe mu bakinnyi batijwe na APR FC mu ikipe ya Marines bajya kuzamura urwego ubu ahagaze neza arifuzwa n'amakipe menshi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza