Ni igitego cya Rasorofonirina ku munota wa 57 cyashyize u Rwanda mu ihurizo rikomeye ryo kuba rushobora kutabona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya 2017 nk'uko yari yo ntego ya Jonathan Mckinstry uherutse kongererwa amasezerano y'imyaka ibiri.

Ibirwa bya Maurice byafashe umwanya wa kabiri n’amanota atandatu inyuma ya Ghana ifite icyenda, Amavubi akaba ari ku mwanya wa gatatu n'amanota atatu akurikiwe na Mozambique ya nyuma idafite inota na rimwe.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 29 Werurwe 2016 kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Eric Ndayishimiye, Ombolenga Fitina, Aboudul Rwatubyaye, Salomon Nirisarike, Abouba Sibomana, Niyonzima Haruna, Jean Baptiste Mugiraneza, Jean Claude Iranzi, Nshuti Dominique Savio, Youssouf Habimana na Elias Uzamukunda.