Ni ubutumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo yifashishaka urukuta rwe rwa X, yibutsa buri wese ibijyanye n’umutekano wabo.

Yagize ati “Izi mpera z’icyumweru, amaso n'amasengesho tuyerekeje muri Mali. Abasore b'Amavubi bari mu butumwa bushobora kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika nyuma y'imyaka 22! Ibaze nawe, hari benshi babyumva mu makuru!”

ACP Rutikanga kandi yifashishije ubutumwa bw’umunyamakuru Kayishema Tity Thierry, yibutsa abantu ko hari imikino ikomeye muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball.

Gusa yahwituye buri wese ku kwita ku mutekano we, ndetse inzego z’umutekano zizaba ziri mu kazi kugira ngo ubungabugwe neza.

Yagize ati “Gutangira ‘weekend’ kare rero ntibisigana no kubaburira. Ku mihanda, guhuhishamo bizakomeza kandi cyane; Sophia na barumuna be, batiri zirimo umuriro; Betting yo sinakubwira, irakurwaza umutima; Kandi usindira ku muhanda turamucumbikira nta kiguzi.”

Amavubi arahurira na Mali kuri Stade du 26 Mars mu mukino wa gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruheruka kujya mu 2004.

Ni umukino ukomeye cyane, kuko kugeza ubu u Rwanda na Mali ni byo biyoboye Itsinda K, buri kipe ikaba ifite amanota atandatu kuri atandatu.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe azongera guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko Abanyarwanda bari gusengera Amavubi ngo akure intsinzi muri Mali
Amavubi yiteguye guhangana na Mali mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027