Ikipe y’Igihugu igizwe n’abakinnyi 18 igomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane saa 14:00 yerekeza muri Ghana aho igiye guhangana n’iki gihugu cyayitsindiye i Kigali mu mukino ubanza igitego 1-0 mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon muri 2017.
Gutsindwa kw’Amavubi mu rugo na Mozambique byatumye amahirwe yose yo kubona itike ayoyoka ndetse abafana bamwe bacika intege ariko hari abandi biyemeje kutava inyuma y’iyi kipe.
Nk’uko Perezida w’abafana b’ikipe y’igihugu, Muhawenimana Claude yabitangarije IGIHE yagize ati “Twe nk’abafana ntabwo twafata umukino w’ikipe y’igihugu yambaye ibendera ry’u Rwanda nk’udafite icyo uvuze. Nubwo bitashobotse ko ikipe yitwara neza ngo ibe yaduserukira mu gikombe cya Afurika ariko bibaho mu mupira.”
Yakomeje agira ati “Abakinnyi twaganiriye umwuka ni mwiza, bose barashaka kugarurira icyizere abafana. […] Hari abafana bagera kuri 30 bamaze kugera muri Ghana biteguye kubashyigikira kandi twizeye ko n’abasigaye bazakomeza kubaba inyuma.”

Avuga ko Abanyarwanda aho bari hose batagomba gucibwa intege n’umusaruro utari mwiza Amavubi yatanze mu minsi ishize kuko ubu afite n’umutoza wumvikana n’abakinnyi.
Amavubi mu 2003 yakoze amateka atsinda Ghana igitego kimwe ku busa cya Jimmy Gatete kuri Stade Amahoro.
Ghana yamaze kwizera gukomeza kuko ari iya mbere mu itsinda H n’amanota 13, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota atandatu runganya n’ibirwa bya Mourice rukaba rusabwa gutsinda umukino wa Ghana kugira ngo rurangize ari urwa kabiri mu itsinda bibe byanarufasha kubona umwanya mwiza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA aho ruri ku mwanya 121.
Abafana bari bitabiriye imyitozo ya nyuma y'Amavubi



Urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi 18 bazajya guhangana kuri Ghana

Ibitekerezo 0