00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwatwaye Tour du Rwanda yikorera amatafari! Mugisha yatabarije abakinnyi b’amagare, ati “Twapfuye duhagaze”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 September 2024 saa 09:21
Yasuwe :

Mugisha Moïse, umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu mukino w’amagare mu Rwanda, yavuze ko we na bagenzi be babayeho nabi kubera ko nta masiganwa bakibona bashobora gukuramo amafaranga abatunga, ndetse ntagikozwe ari mu bashobora gusezera mbere.

Uko bwije n’uko bukeye, benshi bakomeza kwibaza ku hazaza h’umukino w’amagare mu Rwanda uri gukura nk’isabune mu gihe mu mwaka utaha ruzakira Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeri.

Uyu munsi, nta bakinnyi bategurirwa byihariye iryo rushanwa ryo ku rwego rwo hejuru ndetse nta bakina hanze y’igihugu, uretse Ingabire Diane uri mu Budage.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mugisha Moïse uri mu bakinnyi bake b’Abanyarwanda bagize umusaruro ugaragara mu myaka itanu ishize, yavuze ko kuba nta bakina hanze bahari bituruka ku mpamvu zitandukanye.

Ati “Icya mbere nakubwira ni uko nta ba-agents [abadushakira amakipe] tugira. Icya kabiri ni uko n’umukinnyi ugiriwe ubuntu bwo kuyibona, ikinyabupfura cyacu kiri hasi.”

Aha ni ho yashimangiye ko hari abakinnyi bagiye bajya mu makipe atandukanye, kwitwara nabi kwabo bigafungira amayira abandi bashobora kubona amahirwe.

Ati “Hari uwo bambwiye uheruka muri Qhubeka ntaza kuvuga izina, hari inshuti ye yambwiye ko yafashe imodoka atayihawe arayigongesha. Hari undi wari wabanje muri iyi kipe yanga gutirura ibikoresho yari yahawe. Urumva iyo kipe ntiyakongera gufata Umunyarwanda. Ntabwo ari ikintu cyiza gitegurira barumuna babo. Basiga imiryango bayifunze.”

Umunyamakuru wa IGIHE, yabwiye Moïse ko “hari abavuga ko abakinnyi ubwanyu mushobora kuba mutakiri ku rwego [rwo kujya gukina hanze]. Icyo uracyemera?”

Uyu mukinnyi yasubije ati “Ndacyemera ariko ntabwo ari njye ubigiramo uruhare. Umukinnyi aboneka ari uko ari kubona amarushanwa. Reka nkuhe urugero, niba nkinnye Tour du Rwanda yo muri Gashyantare, nkazongera kugaruka umwaka urangiye muri Tour du Rwanda, naba nkiri umukinnyi? Ibintu mvuga nawe uri hano mu gihugu urabibona. Nyuma y’Irushanwa ryo Kwibuka, irindi ryabaye ni irihe? Umukinnyi ntiyitoza buri munsi? Shampiyona ntabwo wayibara. Iriya ntabwo tuyibara.”

Yavuze ko uretse Tour du Rwanda y’iminsi umunani, babashaga kwitabira andi masiganwa arimo Tour du Cameroun y’iminsi 10 n’iya Burkina Faso y’iminsi 10 ariko ntabwo bakiyitabira.

Yongeyeho ati “Nkatwe abakinnyi, tujya twibaza impamvu tugahera mu rujijo. Iyo tuvuganye [n’abo muri ibyo bihugu], bambwira ko impamvu batagitumira ari uko natwe tutabatumira muri Tour du Rwanda.”

Kuri Moïse, ngo ntibyumvikana uburyo uyu munsi abakinnyi b’Abanya-Uganda batangiye kubona umusaruro mwiza muri Shampiyona y’Isi kurusha Abanyarwanda.

Gusa yongeyeho ati “Ntabwo navuga ukuri kose, ndashaka kuzasezera mu mahoro, sinshaka guca mu bigori, ndashaka gusezera ntawe nsebanyije na we. Ariko ibyo turi gukorerwa ntabwo ari byo, biranababaje. Ibaze kuba umuntu naragendaga nkamutsinda, nkanamushyiramo ibihe bitabarika, uyu munsi akaba ari kunyigaranzura!”

Kuri we, ngo ntiyatunguwe no kuba Ikipe y’Igihugu nkuru itaritabiriye Shampiyona y’Isi iri kubera i Zurich.

Ati “Kuba tutajyayo si uko tubinaniwe, ahubwo amanota atujyanayo tuyavana mu marushanwa. None ko nta marushanwa, ayo manota tuzayavana he?”

Mugisha Moïse [wa kabiri uturutse iburyo] ni we Munyarwanda uhagaze neza ku rutonde rwa UCI rwatangajwe ku wa 24 Nzeri aho ari ku mwanya wa 489 ku Isi n'amanota 172
Mu 2023, Mugisha Moïse yegukanye hafi y'amarushanwa yose y'imbere mu gihugu

Hakorwa iki?

Mugisha Moïse yavuze ko inshuro nyinshi hagaragazwa ko hakwiye kuba impinduka, ariko birangira nta gikozwe.

Ati “Nubwo navuga icyakorwa, ntacyahinduka. Kuko si ubwa mbere bivuzwe, si kabiri, si gatatu, bityo rero bigeraho umuntu akituriza. Icyo nakubwira, nibabanze bahe agaciro umukinnyi, bahe agaciro siporo y’igare, ndavuga abariyobora kuko na bo ntibazi ngo riyoborwa gute? Bazi ngo ni nk’uwagukura mu itangazamakuru ngo ngwino uyobore igare. Wamenya uyobora iki?”

Yakomeje agira ati “Kuri Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu mwaka utaha, ntabwo nzi niba nzayikina, ariko abazayikina bagakwiye kuba barabateguye muri uyu mwaka turimo, ni urugero. Ntabwo bazabura abo kwambara umwenda w’igihugu ariko biragayitse kuba nta Munyarwanda uri gusoza Shampiyona y’Isi.”

“Bazi ngo kuriya umukinnyi ajya mu muhanda, ibyo byabaye. Biriya ntacyo bimaze, hari ibindi bibishyigikira kugira ngo umukinnyi akomere. Uyu munsi, federasiyo twahombye abantu bari bazi ngo igare [...] Hagati yacu turasuzugarana, nta gaciro duhana kandi ikintu kitabayemo gukorera hamwe, iteka ni yo mpamvu ubona byamanutse aho kugira ngo bizamuke.”

“Ndabivuga nka njye, ndabizi hari igihe biza kugira ahantu binshyira ariko nibura mbaye igitambo cy’abandi nta kibazo, ariko hakagira igihinduka. Ntabwo byagakwiriye kugira ngo magingo aya Umunya-Uganda aze imbere y’Umunyarwanda. Mu myaka ishize, Eritrea yabonaga u Rwanda igashaka kwihisha, ariko ubu bari kubareba nk’abana. Ese ibi bintu bibazwe nde?”

“Ukuri kuriho, kuva mu isiganwa ritarangiye, muba munsaba ibyo mutampaye. Wamaze amezi abiri cyangwa atatu nta rushanwa, nta 1000 Frw cy’umuneke wampaye ngo mbashe kwitoza, ngo nurangiza unyohereze mu isiganwa ry’umuntu umaze umwaka ataruhuka, akina amarushanwa gusa, nurangiza ngo tuzajyana. Murabizi neza hari iminota utarenza hagati mu irushanwa, aho kugira ngo banyereke ngo ukuwemo, njye ubwanjye ndibwiriza.”

Yagaragaje nk’uburyo nyuma yo kumara iminsi mu mwiherero bitegura Shampiyona y’Isi y’i Zurich, ariko kujyayo ntibikunde, n’ubundi bagumishijwe kuri gahunda y’imyitozo kandi insimburamubyizi bagombwa ikaba itaboneka.

Ati “Nta 1000 Frw cy’imineke kandi igare risaba kurya buri munota. Abagiye bahawe amafaranga ya ‘mission’. Abasigaye ubahaye imyitozo, amafaranga bemerewe ntayo mubaha. Nk’ejo nari mfite amasaha atandatu y’imyitozo, nayakora nta 1000 Frw mfite? Kandi ngomba gutanga raporo ko nabikoze. Nimbivuga gutya ndabizira, batinya ukuri.”

“Magingo aya, ibyumweru bibiri birashize dutashye, ayo mafaranga ntibarayaduha kandi buri munsi ntanga raporo ko nitoje. Nta mushahara w’ukwezi mfite, nta bundi bushabitsi nkora ngo wenda ndagenda mfate 1000 Frw njyana mu myitozo, mfite imiryango nkomokamo, kandi ngomba gutanga raporo ko nitoje ku buryo ntajya gushaka ayo mafaranga ahandi. Muratekereza tubayeho gute?”

Yongeyeho ati “Nta n’ayo masiganwa turi kubona ngo wenda mvuge ngo ndakuramo ibihumbi 50 Frw ajye amfasha mu myitozo. Twapfuye duhagaze, ntabwo turiho.”

Moïse yashimangiye ko mu myaka itanu ishize, yashoboraga kumara igihe atagera mu rugo, akava mu marushanwa amwe ajya mu yandi cyangwa mu myitozo mu bihugu bitandukanye, ariko uyu munsi biratandukanye.

Moïse yishimira gutwara Tour du Cameroun mu 2022

Yatangiye gutekereza uko yasezera kuko abona ari guta umwanya

Moïse yashimangiye ko ibyo amaze kugeraho mu mukino w’amagare, yabibonye mu myaka ishize ku bwa Bayingana Aimable, Murenzi Emmanuel, Sterling Magnell na Sempoma Félix.

Yahishuye ko hari igihe umubyeyi we amubwira ko niba abona byanze yasezera uyu mukino, akamubwira ko atahita abireka, ariko na we abona ko ashobora kuba ari guta igihe kuko hari ibimenyetso byinshi bimwereka ko ibintu bishobora kuzakomera.

Ati “Ntumbaze ngo kuva mu kwezi kwa Gatanu mbayeho nte, usibye mama wenyine ni we uzi akababaro kanjye. Mukecuru ni we ujya umbwira uti ‘niba ubona byanze wabiretse?’ Nkamubwira nti oya ntabwo nabireka. Mu mutwe mfitemo ko imbere ari heza, hari ubwo wenda bishobora kwemera. Ncitse intege nkabireka, naba mbaye ikigwari. Ahubwo ibyiza, nzatsinda irushanwa, nsezere neza mu mahoro. Ngende izuba riva.”

Yongeyeho ati “Reka mbivuge nubwo bitandeba: Muri Mutarama mbere y’uko Tour du Rwanda iba, wadukoresheje ‘interview’ njye na Bosco, aya masaha Nsengimana Bosco ari kunywa urwagwa hariya mu Byangabo, ari gutwara amatafari ku igare rya matabaro. Ejo hari umuntu wampaye amakuru ko atafata ku icupa rya mugenzi we ngo asomeho. Ni umuntu watwaye Tour du Rwanda 2015. Hano mu Rwanda nta n’uwakoze nk’ibyo yakoze, nta n’uzazamuka nk’ibyo yazamutse. Ni ho mutwifuriza ko dukwiye kureka igare akaba ari byo tujyamo?”

“Turababaye nk’abakina umukino w’amagare hano mu Rwanda, turavuga tukabizira, turavuga bakaducisha mu bigori, bakavuga ngo ntitugira ikinyabupfura kandi wavuze ukuri, ingingo ikurengera kugira ngo urebe ko wabaho. Ubu se bo bamaze amezi atatu badahembwa basubira mu biro?”

Kuri ubu, Mugisha Moïse yitabiriye “The Grand Nairobi Race” muri Kenya, irushanwa rizaba ku Cyumweru, aho yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane mu rugendo rw’iminsi ibiri n’imodoka.

Yasabye ko abakinnyi bategwa amatwi, bakumvwa mu byo basaba kuko ari bo bazi ibyo bakenera, kandi na bwo ibyo bagombwa n’ibyo bemerewe bakabibonera gihe.

Ati “Mu gihe ibyo bitarakorwa, iteka ntabwo uzigera ubona umukinnyi atanga umusaruro ku rwego rwo hejuru. Ba Kim, ba Sterling bakiri hano, abakinnyi bitwaraga neza kuko babashaga kugenda bagasaba ibikenwe kandi bagahita babihabwa. Ubu ntawe dufite ubitubariza nyamara ejo akaza akubwira ngo intsinzi hejuru.”

“Niduhabwe agaciro, bareke kutwereka ko ntacyo tumaze. Sintangaje uwo muyobozi uwo ari we, yarambwiye ati niturinyonge cyangwa turireke. Kandi ni umuyobozi waryo. Nibumve ibyo tubasaba, ni twe tuba twicaye hejuru y’amagare, ni twe twumva imvune.”

“Njye mbivugira ku mugaragaro, mu gihe gito ndasezera kuko bitananiye. Nzatsinda mve aho nsezeye kuko uwo mwanya ndi guta none aha, nzawicuza mu minsi iri imbere. Ibyashize byambereye isomo, niba ntacyo mbihinduyeho none, imbere hanjye ndi kuhashyira mu kaga. Nihatagira igihinduka, nanjye muzambona imbere ya camera mbasezera. Ubuzima bakuru banjye [bakinnye amagare] babayemo bumbera urugero.”

Kuri we, ngo Tour du Rwanda yagiye kuri 2,1 kuva mu 2019, ntiyarenze Abanyarwanda kuko mu 2020 bagaragaje ko byashoboka kuyitwara ariko ntawakomereje aho ngo abubakemo ubushobozi.

Ati “Yarabasize cyane, ahubwo nibajya babonamo na étape, bajye babyishimira babikoreshereze umunsi mukuru. Si ukuvuga ko bitutaniye, ni uko batabiteguye. Mu 2020, twari udufite urugero rw’uko twayitwara ariko biriya bihe ntibigeze babifata ngo babibungabunge. Twari tumaze kugaragaza ko natwe Abanyarwanda duhari, ariko uyu munsi gusoza ni intambara.”

Mu 2020, Mugisha Moïse yarushijwe amasegonda atatu n'Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion wegukanye Tour du Rwanda
Mugisha Moïse yavuze ko niba nta gikozwe, na we ashobora gusezera umukino w'amagare kuko abawurimo uyu munsi babayeho ubuzima bubi cyane

Impamvu Moïse atasubiye muri Java-InovoTec

Mugisha Moïse yagarutse mu Rwanda muri Kanama nyuma yo gukina amezi atatu muri Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa

Yavuze ko impamvu atasubiye mu Ikipe ya Java-InovoTec yari yagiyemo ku ntangiriro z’uyu mwaka ari uko itamubaniye bigatuma ibihembo yatsindiye mu marushanwa yakinnye muri Martinique biteshwa agaciro.

Ati “Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe nari muri Java, ariko mu masezerano harimo ko nimbona ikipe impa umushahara uruta uwo bampa bazandekura nta yandi mananiza. Byabaye impamo muri Mata, mbona ikipe muri Martinique. Yampaye umushahara ukubye hafi gatatu n’igice. Ni muri ubwo buryo nagiyemo. Ariko InovoTec indekura yavuze ko ningaruka mu Rwanda nzayisubiramo gukora.”

Yakomeje agira ati “Icyatumye uyu munsi nambaye Benediction ni uko banze kujya muri UCI ngo bakuzemo amasezerano yanjye, iyo nari ndi byagaragaraga ko ndi muri Inovo. Ngiye gukina amarushanwa yaho banze ko nkina, kugira ngo nkine byasabye ko Inovo isesa ayo masezerano. Byarambabaje kuba barashatse kungwatira. Amasiganwa natwaye hariya yose n’ibihembo byose, babitesheje agaciro.”

Mu mukino w’amagare mu Rwanda, nta kipe igura umukinnyi amafaranga mu yindi yari asanzwemo. Habaho kuvugana gusa no kumvikana, ubundi umukinnyi agasaba ibyo azajya ahabwa mu ikipe nshya.

Moïse yavuze ko kugira ngo ikibazo yagize hagati ye na Java-InovoTec ari mu Bufaransa gikemuke, yabifashijwemo n’uwahoze ari umuyobozi we mu Ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo na komiseri Sebastien wigeze kuba umutoza we.

Uyu mukinnyi yahishuye ko hari indi kipe yo muri Martinique yamaze kuvugana na yo ku buryo bigenze neza yazayikinira mu mwaka w’imikino utaha wa 2025.

Mugisha Moïse (wambaye umwambaro w'umuhondo) yavuze ko ibihembo yatsindiye muri Pédale Pilotine yo muri Martinique byateshejwe agaciro kuko muri UCI byagaragaraga ko akiri umukinnyi wa Java-InovoTec

Incamake kuri Mugisha Moïse

Mugisha Moïse w’imyaka 27, watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino Nyafurika yabereye muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudali w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc.

Mu 2020, uyu mukinnyi wakiniraga SACA yaterwaga inkunga n’uruganda rwa Skol, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda, umwaka yanatwayemo Grand Prix Chantal Biya.

Mu 2021, yari muri Team Rwanda yegukanye imidali ibiri ya Feza mu gusiganwa n’igihe no mu gusiganwa abagabo bavanze n’abagore. Yatwaye kandi umudali w’Umuringa mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ukwe.

Umwaka wa 2022 na wo wahiriye Moïse watwaye Tour du Cameroun. Muri Tour du Rwanda, yabaye umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi ndetse aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye etape y’iri rushanwa kuva rigiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019. Nta wundi urabikora.

Muri uwo mwaka kandi, yatwaye amarushanwa yo mu gihugu arimo Race to Remember, Royal Nyanza Race, Musanze Gorilla Race na Kibeho Race.

Mu 2023, Mugisha Moïse yabaye uwa mbere mu gusiganwa n’igihe muri Shampiyona y’Igihugu, atwara Akagera Race, Nyaruguru Liberation Day Race na Legacy Sakumi Anselme Race.

Yatwaye umudali wa Feza mu gusiganwa n’igihe ukwe muri Shampiyona Nyafurika, anatwara uw’Umuringa ari hamwe na bagenzi be ba Team Rwanda mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe.

Muri Tour du Rwanda ya 2024, Moïse yari umwe mu Banyarwanda bagiye bitwara neza mu duce dutandukanye
Mu 2022, Moïse wakiniraga ProTouch yishimira gutwara Agace ka Munani ka Tour du Rwanda kasorejwe kuri Canal Olympia ku i Rebero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .