Uyu Munyarwandakazi aheruka kwegukana umudali w’Umuringa mu Mikino Nyafurika ya “African Games” yabereye i Accra ndetse ni wo rukumbi u Rwanda rwakuye muri Ghana.
Uwavuga ko muri iyi minsi ari we shema ry’u Rwanda muri uyu mukino intsinzi zitakibonekamo ntiyaba abeshye, ndetse byitezwe ko ari umwe mu bashobora kuzakina Imikino ya Paris 2024 aho umukino w’amagare uzohereza abakinnyi batatu.
Ingabire Diane ari gukina umwaka wa kabiri muri Canyon Sram Generation yitoreza mu Espagne. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari ikipe yishimiye kuko yamufashije gukina nk’umunyamwuga.
Ati “Canyon Sram Generation ni ikipe mbayemo neza kuko yampaye ibikoresho byiza kandi bijyanye n’igihe, ikanamfasha kumbonera imikino itandukanye ku Mugabane w’u Burayi. Nagorwaga no kubona visa ariko kuri ubu bisa nk’aho byakemutse.”
Nubwo ubukonje bwo muri Espagne buri mu byamugoye, Ingabire yavuze ko nk’umukinnyi ufite intego, atagereranya ubuzima bwaho n’ubwo mu Rwanda.
Ati “Urumva, iwacu mu Rwanda niba mu kwezi ushobora gukina umukino umwe, hano si ko bimeze. Ibintu bya hano biba biri kuri gahunda, nibura mu kwezi uba ufite imikono itari munsi y’ibiri kuzamura. Nzi icyo nshaka kugeraho, ndakora cyane kugira ngo ndebe ko narushaho kugera kure.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi ndacyafite amasezerano [y’umwaka] ashobora kongerwa. Kuba nkina i Burayi ntabwo bihagije, ndifuza gukina muri World Tour Teams, ikipe zikina Tour de France, Giro d’italia na Lavuelta Espanna, ndetse n’andi masiganwa ari hejuru y’ayo dukina nka Continantal. Bivuze ko ntaho ndagera, ndacyafite byinshi byo gukora.”
Kuva mu 2021, binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, Ingabire Diane ari mu bakinnyi bahawe inkunga yo kwitegura Imikino Olempike izabera i Paris mu mpeshyi y’uyu mwaka. Abajijwe icyo atekereza kuri iyi Mikino, yavuze ko nagirirwa icyizere, intego izaba ari umudali nubwo nta Munyarwanda wawubonye kuva mu myaka 40 ishize.
Ati “Ndamutse ngize ayo mahirwe. mfite gahunda yo kwitwara neza kuko ni ibintu maze igihe nitegura. Ntabwo bizaba bintunguye. Bivuze ko ndamutse mpawe ayo mahirwe gahunda ni ukwitwara neza nk’ibisanzwe, nkazana umudali Olempike.”
Uretse Ingabire Diane, hari abandi Banyarwandakazi bakina umukino w’amagare hanze y’u Rwanda ari bo Nzayisenga Valentine uri mu Ikipe ya Centre ya UCI uyu mwaka ndetse na Nirere Xaverine ukinira Team Amani yo muri Kenya.
Nubwo bimeze gutyo ariko, umubare w’Abanyarwandakazi muri uyu mukino uracyari hasi. Ingabire Diane yavuze ko hari abacika intege, ariko ibyo bidakwiye kuko bagomba kugira intego z’aho bashaka kugera.
Ati “Gucika intege kwabo bituraka kukubura imikino, ugasanga ibihembo mu cyiciro cy’abagore biri hasi cyane ukurikije n’uko umuntu aba yakoze ugasanga ntibihuye, kandi n’ubwitabire bwabo buri hasi cyane. Nasaba ababishinzwe kureba uko bazamura umubare wabo bakaba benshi kandi n’abakinnyi ntibatagomba gucika intege, bagomba gukora cyane.”
Ku myaka 22, Ingabire yavuze ko ari byinshi yishimira amaze kugeraho kubera umukino w’amagare. Ati “Ibyo kwishimira byo ni byinshi; icya mbere ni uko nateye intabwe nkaba ndi gukina ku Mugabane w’u Burayi. Umukino w’amagare ni byinshi umaze kungezaho binyuze muri uko kubona imikino hirya no hino ku Isi.”
Uretse umudali yakuye muri Ghana muri Werurwe 2024, Ingabire Diane yegukanye Tour du Burundi mu 2023, umwaka yanegukanyemo umudali wa Zahabu n’uwa Feza muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Ghana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!