Nsengimana w’imyaka 31, aheruka kwerekeza mu Ikipe ya Java-InovoTec izakina Tour du Rwanda 2024 nyuma yo kujya mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe y’ababigize umwuga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga mu guterera imisozi, yavuze ko ari ikipe nziza yishimiye ndetse bisa n’aho ayisanzwemo kuko abakinnyi benshi bayigize bakinanye mu makipe atandukanye no mu Ikipe y’Igihugu “Team Rwanda”.
Ati "Ni ikipe nasanze imeze neza. Ndashimira Java-InovoTec kuba yarangiriye icyizere cyo kuba nayizamo, urebye nta kibazo mfite, meze neza. Abenshi turamenyeranye, twakinanye mu makipe atandukanye. Ni nk’aho ari ikipe nari nsanzwemo."
Mbere yo gusinya muri Java-InovoTec, Nsengimana Jean Bosco ntiyitabiraga amasiganwa atandukanye y’imbere mu gihugu kuko yaherukaga kugaragara muri Tour du Rwanda 2023 yakinwe muri Gashyantare.
Kuri ibi, yagize ati "Nari mu mirimo itandukanye ariko sinibagirwe igare. Rimwe na rimwe naritozaga. Nagiranye ikibazo n’ikipe nabagamo ya Benediction, biba ngombwa ko nsa n’uhagaritse igare ariko bidaturutse ku mpamvu zanjye."
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko yari amaze iminsi ari umumotarI [utwara abagenzi kuri moto] mbere yo gusinyira Java-InovoTec, Nsengimana yavuze ko yabigiyemo kugira ngo abashe gutunga umuryango we kuko nta kandi kazi yakoze kuva ku myaka 18 katari ako gutwara igare.
Ati "Buri wese yavuga ibye. Narabigerageje kuko nabonye nta kandi kazi, mfite umuryango, nabonye nta kandi kazi nakora. Akazi nakoze kuva ndi umwana, mfite imyaka 18, ni umukino w’igare. Ni wo wari untungiye umuryango, nabonye bibaye nko guhindura, numva ko ntakwicara kandi mfite umuryango ariko mu mutima ndi guterekeza igare. Gusa byaje gukemuka."
Uyu mukinnyi yashimangiye ko ingamba yasubiranye muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare ari ugufatanya na bagenzi be bagahesha u Rwanda ishema mu masiganwa bazitabira.
Ati "Ingamba nazanye ni ugukomeza kuzamura ishema ry’igihugu, gufatanya na bagenzi banjye tukazamura ibendera ry’igihugu nk’Abanyarwanda. Ikindi ni ugufatanya nk’Abanyarwanda, tukagerageza gufasha barumuna bacu."
Nsengimana Bosco, umukinnyi wanditse amateka muri Tour du Rwanda
Nsengimana Jean Bosco yatwaye Tour du Rwanda mu 2015 ariko ibyo ni ibigwi asangiye n’abandi nka Ndayisenga Valens wayitwaye mu 2014 na 2016, Areruya Joseph wayitwaye mu 2017 na Mugisha Samuel wayitwaye mu 2018.
Akenshi, usanga iyo Tour du Rwanda yegereje, uyu mukinnyi aba ameze neza, afite imbaraga ku buryo atabura mu bakinnyi batoranywa, ibintu we avuga ko ari “impano” yihariye.
Nubwo atazi niba azaboneka mu bakinnyi Java-InovoTec izifashisha muri Tour du Rwanda 2024 iteganyijwe tariki ya 18-25 Gashyantare, Nsengimana yavuze ko yumva yiteguye.
Ati “Turi kwitegura, ntabwo nzi ngo Tour du Rwanda nzayikina kuko ibyo bigenwa n’Umutoza. Kuri njye, numva imbaraga mu mubiri zigihari.”
Naramuka atoranyijwe, Nsengimana azakomeza kuba umukinnyi umaze gukina iri rushanwa inshuro nyinshi kuko bizaba ku nshuro ya 14, ibintu avuga ko bimutera imbaraga no gukora cyane.
Ati “Ndabyishimira, bimpa n’imbaraga kuko numva nti ‘Bosco amaze gukina Tour du Rwanda nyinshi’, buri mwaka ngomba gutandukana n’uwashize, muri make, njye biranshimisha cyane.”
Incamake ku rugendo rwa Nsengimana Bosco mu mukino w’amagare
Nsengimana Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’Abanyarwanda bigaragaje mu mukino w’amagare kuva mu 2010.
Yamenyekanye ari muri Team Rwanda- Kalisimbi hagati ya 2014 na 2015, mu gihe ubwo yari amaze kwegukana Tour du Rwanda 2015, yahise yerekeza muri Bike Aid yo mu Budage, ariko atatinzemo.
Mu 2019, Nsengimana yatangajwe nk’umukinnyi wa Benediction Club yanakuriyemo, anyura muri SACA mbere yo gusubira muri Benediction Club yaherukagamo kuva mu 2021.
Mu masiganwa akomeye amaze kwitwaramo neza harimo Shampiyona Nyafurika aho yafashije Team Rwanda kwegukana umudali wa Bronze mu 2017 na 2023 mu gihe yawegukanye ku giti cye mu gusiganwa n’ibihe mu 2022.
Yatwaye kandi uwa Feza ari kumwe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya 2018, iya 2019 n’iya 2021, atwara uwe ku giti cye mu gusiganwa n’ibihe mu 2018 na 2019.
Muri iyi Mutarama 2024 ni bwo yerekeje muri Java-InovoTec aho akinana n’abandi barimo Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Mugisha Moïse, Tuyizere Étienne, Tuyizere Hashim, Kagibwami Swayibu, Mushinzimana Jean Bosco, Gahemba Barnabé na Iradukunda Emmanuel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!