Umutoza wa Israel Cycling Academy abona Tour du Rwanda ifite icyo irusha Tour de France

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Amakipe 14 yavuye hanze y’u Rwanda arimo atanu yabigize umwuga yazengurutse u Rwanda muri Tour du Rwanda 2019, isiganwa ryanogeye benshi barimo Lionel Marie utoza Israel Cycling Academy ubona iri siganwa hari icyo rirusha Tour de France.

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019 nibwo Tour du Rwanda 2019 yasojwe yegukanwa n’umunya-Erythree Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team.

Mu makipe yitwaye neza harimo Israel Cycling Academy yari ifite abakinnyi batanu barimo babiri b’ibihangange, Umunya-Colombia, Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda kahagurutse i Rubavu gasorezwa i Karongi, n’Umusuwisi Matteo Badilatti wasoreje ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rusange.

Nyuma yo kumara iminsi umunani azenguruka intara z’u Rwanda, umutoza w’iyi kipe yo muri Israel, Umufaransa Lionel Marie yabwiye IGIHE ko yishimiye byinshi byatumye abona Tour du Rwanda hari ibyo irusha Tour de France y’iwabo.

Ati “U Rwanda ni igitangaza. Nagiye mu bihugu byinshi ariko u Rwanda ni kimwe mu byiza nabonye. Abantu b’aha ni beza, imihanda irasukuye, imihanda ni myiza no kurusha iyo mu Bufaransa.”

“Birashimishije kuba muri Afurika hari isiganwa ryiza nk’iri rishobora kwitabirwa n’ikipe ya ‘World Tour’. Ihangana ni ryose ariko icyo mbona rirusha Tour de France ni urugwiro rw’abafana. Abarebye isiganwa ni benshi kandi bakiranaga urugwiro abakinnyi aho twaciye hose. U Rwanda ni igihugu cy’igitangaza.”

Uyu mutoza wa Israel Cycling Academy yemeje ko nta gihindutse ikipe ye izafata umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bigaragaje muri Tour du Rwanda, ariko yanze kugira izina ry’uwo baganiriye atangaza kuko ntaho ibiganiro biragera.

Ku rutonde rw’amakipe yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2019, Israel Cycling Academy yasoreje ku mwanya wa Kane inyuma y’ikipe y’igihugu ya Érythrée, Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Astana Pro Team zasoreje ku myanya itatu ya mbere.

Daniel Turek ari mu bakinnyi ba Israel Cycling Academy bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda
Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda
Iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kane muri Tour du Rwanda 2019
Lionel Marie (umanitse amaboko) n'abakinnyi bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere bajya mu Bufaransa aho bitoreza
Tour du Rwanda bayitabiriye ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2016, ariko babona ari Tour de France yo muri Afurika
Umunya-Colombia, Edwin Alcibiades Ávila Vanegas ni umwe mu bihangange iyi kipe yari yazanye mu Rwanda
Umusuwisi Matteo Badilatti (uri imbere) wasoreje ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rusange akinira Israel Cycling Academy
Urugwiro abanyarwanda beretse iyi kipe rwatumye bemeza ko riruta Tour de France

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza