Tour du Rwanda: Kudus yegukanye agace karuta utundi, Umunyarwanda waje hafi asigwa iminota icyenda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Ngabo Roben
Kuya 26 Gashyantare 2019 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gucomoka mu gikundi bazamuka ku Mukamira, agakurikirwa n’abandi batandatu ariko bakagenda bacika intege basigara, Umunya- Érythrée, Merhawi Kudus, yegukanye agace ka gatatu nyuma yo kwegukana n’aka kabiri kuri uyu wa Mbere.

Uko bakurikiranye

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 05:21’15’’
2. Rein Taaramäe (Direct Énergie): 05:21’30’’
3. Matteo Badilatti (Israel Cycling Academy): 05:21’58’’
4. Hernán Ricardo (Interpro Cycling Academy): 05:22’13’’
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team): 05:22’17’’

- Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wasizwe na Kudus iminota icyenda n’amasegonga 52. Yaje ku mwanya wa 10

- Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa 12

-  Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel wegukanye isiganwa riheruka, arushwa n’uwa mbere 20:25’’

Aka kabaye agace ka kabiri yegukanye muri iri siganwa
Kudus yerekanye ko azi kunyonga igare kurusha benshi kuri uyu mugabane
Areruya Joseph niwe munyarwanda waje hafi ariko asigwa iminota icyenda yose

Uyu musore yageze i Rubavu akurikiwe na Rein Taaramäe ukinira Direct Energie, naho ku mwanya wa gatatu haza Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy.

Aka gace ka Gatatu k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare mu 2019 niko karekare kabayeho kuva ryabaho.

Abanyonzi bahagurutse mu Karere ka Huye berekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 213.1 saa mbili z’igitondo.

Abasiganwa bari 77 batarimo Jacques Joel Zang Ondoa ukinira ikipe y’igihugu ya Cameroun wasezerewe mu isiganwa kuko arushwa iminota irenga 40 n’uyoboye urutonde.

Bahagurutse batagendera ku muvuduko ukabije kuko barinze barenga mu Rwabuye n’i Rubona ntawe uragerageza kuva mu Gikundi. Basatira mu Butansinda nibwo umukinnyi wa mbere yavuye mu gikundi.

Rohan du Plooy ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo yihuse ariko ahita akurikirwa n’abandi bane barimo Przemyslaw Kasperkiewicz ukinira Delko Marseille, Umufaransa Guillonnet Adrien ukinira Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Mugisha Moise wa Team Rwanda.

Barenze i Nyanza basiga igikundi iminota irenga ibiri bakomeza gukorana kugeza barenze Akarere ka Muhanga. Binjiye muri Ngororero ntabwo borohewe n’imisozi miremire yaho nk’uwa Byungu, Rurambo na Kabaya.

Byarangiye bacitse intege igikundi kibafata mbere yo kwinjira mu misozi ya Nyabihu irimo Rambura ya Gasiza na Mukamira, iwabo wa bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda nka Mugisha Samuel na Didier Munyaneza.

Mbere yo kuzamuka ku Mukamira habayeho gucomoka mu gikundu kudasanzwe aho Merhawi Kudus Ghebremedhin wambaye umwenda w’umuhondo yashyize igare imbere n’imbaraga nyinshi benshi bakeka ko afashe umwanzuro hakiri kare kuko haburaga ibilometero birenga 40.

Yahise akurikirwa n’abakinnyi batandatu barimo Rodrigo Contreras bakinana muri Astana Pro Team, Umunya-Ethiopie Hailemichael Mulu ukinira Dimension Data, Mateo Badilatti,Henok Mulueberhan wa Érythrée na Aguirre Ricardo ukinira Interpro Cycling Academy.

Yongereye umuvuduko benshi agenda abasiga asigarana n’abakinnyi babiri banageranye ku murongo wo gusorezaho.

Rein Taaramäe ukinira Direct Energie yahise afata umwanya wa kabiri inyuma ya Kudus naho ku mwanya wa gatatu haza Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy.

Umunyarwanda waje hafi kuri uyu munsi ni Areruya Joseph, yageze ku murongo yasizwe na Kudus iminota icyenda n’amasegonda 52, anganya ibihe na Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa 12.

Uko ibihembo byatanzwe

- Umwenda utangwa na Skol ku mukinnyi wegukanye agace: Merhawi Kudus

- Umwenda w’umuhonda utangwa na Minispoc ugahabwa uyoboye urutonde rusange: Merhawi Kudus

Umwenda utangwa na Cogebanque ugahabwa uzamuka kurusha abandi: Merhawi Kudus

- Umwenda utangwa na ‘SP’ ugahabwa urusha abandi sprint: Ohan Du Plooy (Pro Touch)

- Umwenda utangwa na RwandAir uhabwa umunya-Afurika uri imbere: Merhawi Kudus

- Umwenda utangwa na RDB uhabwa umunyarwanda uhiga abandi: Areruya Joseph

-  Umwenda utangwa na NAEB ugahabwa urusha abandi ugahabwa uwarushije abandi guhatana: Przemysaw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence)

Kudus niwe uza imbere mu banyafurika
Kudus yagumanye umwenda w'umuhondo
Przemysław Kasperkiewicz wa Direct Energie yarushije abandi guhatana
Ntabwo bisanzwe ko uwambaye umwenda w'umuhondo ari nawe uhiga abandi mu misozi, gusa Kudus yabikoze
Rein Taaramäe ukomoka muri Estonia yaje ku mwanya wa kabiri ahagera yananiwe bigaragara ku maso
Merhawi Kudus yishimira intsinzi
Yahembwe na Skol nk'uwegukanye agace
Abahinzi b'icyayi i Nyabihu bari ku mihanda bashyigikira Team Rwanda\
Inyubako y'isoko rya Rubavu yari yuzuye abantu bifuza kureba neza amagare
Itorero ribyina i Nyabihu ryasusurukije abitabiriye Tour du Rwanda
Kuba abanyarwanda batari kwitwara neza hari abatabyumva
Antoine Iyamuremye ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque
Miss Rwanda Meghan Nimwiza, yashyigikiye Areruya Joseph nubwo atabonye intsinzi
Umuyobozi w'Intara y'u Burengerazuba, Munyantwari Alphonse yarebye isozwa ry'agace ka gatatu ari kumwe Bayingana Aimable uyobora Ferwacy
Igikundi cyakoresheje imbaraga nyinshi gishaka gushyikira abari imbere biranga

Amafoto y’uko isiganwa ryagenze kuva i Huye

Nk'uko bisanzwe, abakinnyi bitwaye neza ku munsi wabanje nibo baba bari ku murongo w'imbere iyo isiganwa rigiye gutangira
Ibyapa byamamaza abaterankunga b'irushanwa biba bigaragara hose
Mu mujyi wa Huye, abaturage bari bazindutse baje kureba uko iri siganwa ritangira
Abanyonzi 77 nibo bakinnye uyu munsi
Ubwo bari basohotse mu mujyi wa Huye bose bagenderaga hamwe
Mu gutangira, abanyonzi bose bagendaga mu gikundi kimwe
Kurebera kure isiganwa ni kimwe mu bintu biba binogeye ijisho
Imodoka zirahagarara abanyonzi bakabanza gutambuka
Uyu yari avuye kuvoma ariko bimwanga mu nda ijerekani aba ayishyize hasi
Abana bari bagiye gutashya, babonye ko abanyonzi bari hafi babanza guhagarara bihera akajisho
Tour du Rwanda ni n'umwanya wo kureba ubwiza nyaburanga bw'urwa Gasabo
Abanyonzi ubwo bari mu makorosi yo mu Karere ka Ngororero

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza