Tour du Rwanda 2019: Agace ka karindwi kashyize ihurizo ku kwegukana irushanwa

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 2 Werurwe 2019 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Amagambo ni menshi ku bahanganye ku rutonde rusange, amasegonda y’ikinyuranyo hagati ya Merhawi Kudus n’abamukurikiye yagabanyutse, harakekwa ubufatanye bw’abanya-Érythrée bakina mu makipe atandukanye, ku buryo umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda uhishe byinshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 hakinwe agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2019 gahaguruka i Nyamata mu Bugesera gasorezwa imbere y’inyubako ya MIC mu Mujyi wa Kigali, ku ntera y’ibilometero 84.1.

Iyi ntera yahagurutse i Nyamata saa 11:00, abasiganwa batambika umuhanda ujya i Kigali uhinguka i Nyanza ya Kicukiro bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, basoreza imbere y’inyubako ya MIC.

Habura ibilometero 50 ngo aka gace gasozwe umunya- Érythrée w’imyaka 19 ukinira ikipe y’igihugu cye, Debesay Yakob yacomotse mu gikundi asiga abandi abatanga gusesekara kuri MIC akoresheje amasaha 02h12’35’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise waje ku mwanya wa Cyenda akoresheje 02h13’13’’.

Aka gace kasubije irudubi isiganwa, kanasiga amagambo menshi mu baryitabiriye kuko habura metero 500 uwambaye umwenda w’umuhondo ugaragaza uri imbere ku rutonde rusange Merhawi Kudus yakoze impanuka atakaza ibihe bituma ahagera ari ku mwanya wa 13 akoresheje amasaha 02h13’28’’.

Uwo bahanganye ku rutonde rusange, Rein Taaramäe ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa we yasoreje ku mwanya wa 11 akoresheje 02h13’18’’, bivuga ko yakuyeho amasegonda 10 muri 17 Kudus yamurushaga mbere y’aka gace.

Rein Taaramäe ukomoka muri Estonia yageze ku murongo agaragaza ko atishimye, we na bagenzi be bavuga ko Kudus nyuma yo kugwa yasunitswe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Érythrée bahuje ubwenegihugu ariko batari gukina mu ikipe imwe kuko we akinira Astana Pro Team.

Gusa uyu mugabo ntabwo yifuje kubitangaza imbere y’itangazamakuru kuko ho yagize ati “Merhawi mu bilometero bya nyuma yaguye mucaho. Ibyabaye muri ibyo bilometero sinshaka kubigarukaho. Ubu ndarushye ariko tuzareba. Ubu nishimiye umwanya wa kabiri ariko ndacyafite icyizere. Ngomba kwizera kuko buri kimwe kiba gishoboka, nk’uko uyu munsi yaguye, ni nako n’ibindi byaza.’’

Uyu mugabo ntabwo yashatse gutangaza akamuri ku mutima ku bufatanye bw’abanya- Érythrée ariko bo ubwabo bitangarije ko bashobora gufasha mwenewabo Merhawi Kudus.

Nyuma yo gusoza agace ka Karindwi akegukana intsinzi yako, Debesay Yakob yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gufasha Merhawi Kudus ngo yegukane Tour du Rwanda 2019.

Yagize ati “Yego. Ntabeshye nakenera ubufasha bwacu, tuzamufasha.’’

Iri hangana rizagera ku musozo kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2019 ubwo hazakinwa umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harimo kuzamuka umusozi wo kwa Mutwe i Nyamirambo mu muhanda ugoye kurusha indi ya Tour du Rwanda inshuro eshatu.

Uko abasiganwa bahagaze ku rutonde rusange

1. Kudus Merhawi (Astana Pro Team) 22h38’21’’

2. Rein Taaramäe (Direct Energie) 22h38’28’’

3. Matteo Badilatti (Israel Cycling Academy) 22h38’39’’

4. Caipa Hernan Ricardo (Interpro cycling academy) 22h38’52’’

5. Tesfom Sirak (Érythrée) 22h42’03’’

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Erythree bari imbere biteguye gufasha mwene wabo Merhawi Kudus
Abasiganwa bahagurukiye i Nyamata ya Bugesera
Abitabiriye bahabwa umwanya wo gufunguza konti ya Itezimbere muri Cogebanque
Bazengurutse ibice bitandukanye bya Kigali
Berekeza Sonatubes
Didier Munyaneza bita Mbappe niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, yahembwe na RDB
Didier Munyaneza wakinnye yambaye umwenda wa Prime Insurence Ltd uranga umukinnyi urusha abandi batarengeje 23 yawambuwe na Yakob Debesay
Fedeli Alessandro, Umutaliyani wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda yishimiye umwanya wa kabiri mu gace ka Karindwi
Ibyiza bitatse u Rwanda ni kimwe mu byashimwe n'abarebye Tour du Rwanda
Icyumweru kirashize abanyarwanda bakurikirana iri siganwa ku mihanda
Ikipe ihagaze neza kurusha izindi ni Erythree
Iyamuremye Antoine ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque ari mu bakurikiranye aka gace
Kimwe mu biranga Tour du Rwanda ni umubare munini w'abaturage baba bari ku mihanda
Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo yasoreje ku mwanya wa 13 kubera impanuka
Mu bilometero bya nyuma banyonga bashinyiriza kubera umunaniro
Mu bilometero bya nyuma Merhawi Kudus yashatse gucomoka mu gikundi ngo asatire aho basoreza
Mugisha Moise niwe wahembwe na Cogebanque nk'urusha abandi mu misozi
Mugisha Moise wasoreje ku mwanya wa cyenda niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana umwenda w'urusha abandi kuzamuka utangwa na Cogebanque
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 ntabwo ahagaze neza mu irushanwa ry'uyu mwaka
Ni umwe mu mikino ikunzwe abantu bareba batishyuye
Przemysław Kasperkiewicz wegukanye agace ka Gatandatu kasorejwe i Nyamata ntabwo yahiriwe n'umunsi wakurikiyeho
Rein Taaramäe (ibumoso) yasoreje ku mwanya wa 11 agabanya amasegonda 10 kuyo yarushwaga na Merhawi Kudus uyoboye urutonde rusange
Rein Taaramäe uri ku mwanya wa kabiri akurura igikundi ngo basatire abari imbere
Rohan Du Plooy yahembwe na SP nk'urusha abandi Sprint
Uwahatanye kurusha abandi ni Yakob Debesay, yabihembewe na NAEB
Urugendo ntirwari rurerure ariko rwari rugoye no kubera imvura
Umwenda w'umuhondo wagumanywe na Merhawi Kudus
Umunya-Afurika urusha abandi ku rutonde rusange ni Kudus uruyoboye, yahembwe na RwandAir
Yakob Debesay yegukanye agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda
Valens Ndayisenga nubwo atarahirwa ngo atsinde ariko yagaragaje imbaraga nyinshi muri iri siganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza