U Rwanda ndetse na UCI bigeze kure imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe muri Nzeri 2025. Ni irushanwa rizahuriza hamwe abakinnyi bakomeye ku Isi.
Mbere y’uko iri rushanwa rikinwa, hakomeje kuvugwa ibibuha ko rishobora kwimurwa rikajyanwa ahandi nko mu Busuwisi, kubera umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abadashaka ko u Rwanda rwakira iyi mikino kandi ni abavuga rushyigikiye Umutwe wa M23 ukomeje kurwana mu Burasirazuba bwa RDC. Ni ibirego u Rwanda rwagiye rugaragaza ko bidafite ishingiro kuko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe.
Mu gihe mu Rwanda hari kubera isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2025, Lappartient yagize amahirwe yo kuganira n’ikinyamakuru Cyling News, agitangariza ko nta kabuza iri rushanwa rigomba kubera mu Rwanda.
Ati “Nta bundi buryo buhari. Amarushanwa mpuzamahanga ya UCI azabera mu Rwanda muri uyu mwaka ni umwihariko kuri twe, kuko ni umwaka tuzaba twizihiza imyaka 125 ishize UCI ibayeho. Izi zari inzozi zanjye n’intego zanjye ubwo natorerwaga kuyiyobora. Ntewe ishema no kuvuga ko ubu ari ho turi.”
Lappartient kandi yahishuye ko hari ibiganiro biri kubaho hagati ya UCI n’u Rwanda, ku buryo abazitabira iyi mikino bose bazahagera ku buryo bworoshye.
Ati "Ubwo rero kuko tuzi ko rimwe na rimwe kugera mu bihugu byo muri Afurika yo hagati bigoye, turi gukorana na Leta y’u Rwanda ku buryo yadufasha mu ngendo na RwandAir, noneho abakinnyi benshi bakitabira kandi bitabahenze.”
"Tuzi amashyirahamwe azagira uruhare muri iri rushanwa, gusa icyo twifuza noneho ni uko ibihugu 54 byose byo muri Afurika bizazana abakinnyi babyo. Kuhaba kandi bizerekana ishusho y’uko ari irushanwa rya Afurika ku Banyafurika.”
Yatangaje ibi nyuma y’itangazo UCI yashyize ahagaragara ku wa 31 Mutarama 2025, rikubiyemo ko “Intambara iri kuba, iri kubera muri RDC, kandi u Rwanda rufite umutekano usesuye haba ku bukererugengo n’ubucuruzi.”
UCI iti “Twizeye ko hazaboneka umwanzuro wihuse kandi unyuze mu mahoro ku biri kuba. UCI irifuza gushimangira ko siporo, umukino w’amagare by’umwihariko, ari ambasaderi w’amahoro, ubucuti n’ubufatanye.”
David Lappartient aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, bemeranya ku gukomeza guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse no kureba uko isiganwa rya Tour du Rwanda, ryazamurwa rikagezwa ku rwego rw’Isi (World Tour).
Uyu mwaka, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ku nshuro ya 98.
Ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali:
Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye
Ku Cyumweru, tariki 21 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.
- Gusiganwa n’ibihe ku bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680.
Ku wa Mbere, tariki 22 Nzeri
- Gusiganwa n’ibihe ku bagore n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera y’ibilometero 22,6 harimo akazamuko ka metero 350.
- Gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe: Abangavu: Ibilometero 18,3 birimo akazamuko ka metero 225.
- Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Ingimbi: Ibilometero 22,6 birimo akazamuko ka metero 350.
Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025
- Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Ibilometero 42,4 birimo akazamuko ka metero 740.
Ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku bagore n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119,3 aho harimo akazamuko ka metero 2435.
Ku wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku ngimbi: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera y’ibilometero 119,3; harimo akazamuko ka metero 2435.
- Gusiganwa mu muhanda ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko gakomeye gafite metero 3350.
Ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku bangavu: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520.
- Gusiganwa mu muhanda ku bagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6 harimo akazamuko ka metero 3350.
Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025
- Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe no kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera y’ibilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.
Izindi nkuru wasoma: - UCI yateye utwatsi ibyo kujyana ahandi Shampiyona y’Isi y’Amagare izakirwa n’u Rwanda
– Perezida Kagame mu biganiro byo kugira ‘Tour du Rwanda’ irushanwa ryo ku rwego rw’Isi




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!