00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UCI yateye utwatsi ibyo kujyana ahandi Shampiyona y’Isi y’Amagare izakirwa n’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 February 2025 saa 09:34
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yanyomoje amakuru avuga ko yatangiye gutekereza ahandi hazabera Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iteganyijwe muri Nzeri, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’u Rwanda ruzakira iryo rushanwa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 31 Mutarama 2025, UCI yavuze ko “ku bufatanye na Komite ishinzwe gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, iri kugenzura byimazeyo ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka zikomeye byagira ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi iteganyijwe muri Nzeri i Kigali, mu Rwanda.”

Yakomeje igira iti “Intambara iri kuba, iri kubera muri RDC, kandi u Rwanda rufite umutekano usesuye haba ku bukererugengo n’ubucuruzi. Twizeye ko hazaboneka umwanzuro wihuse kandi unyuze mu mahoro ku biri kuba. UCI irifuza gushimangira ko siporo, umukino w’amagare by’umwihariko, ari ambasaderi w’amahoro, ubucuti n’ubufatanye.”

“Byongeye kandi, nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe kuri iyi ngingo, UCI irashimangira ko kugeza ubu nta gahunda yo kwimura Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ikava mu Rwanda ikajya mu Busuwisi cyangwa ahandi.”

Uyu mwaka, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ku nshuro ya 98.

Ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali:

Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye

Ku Cyumweru, tariki 21 Nzeri

  • Gusiganwa n’ibihe ku bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.
  • Gusiganwa n’ibihe ku bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680.

Ku wa Mbere, tariki 22 Nzeri

  • Gusiganwa n’ibihe ku bagore n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera y’ibilometero 22,6 harimo akazamuko ka metero 350.
  • Gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025

  • Gusiganwa n’ibihe: Abangavu: Ibilometero 18,3 birimo akazamuko ka metero 225.
  • Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Ingimbi: Ibilometero 22,6 birimo akazamuko ka metero 350.

Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025

  • Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Ibilometero 42,4 birimo akazamuko ka metero 740.

Ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bagore n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119,3 aho harimo akazamuko ka metero 2435.

Ku wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku ngimbi: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera y’ibilometero 119,3; harimo akazamuko ka metero 2435.
  • Gusiganwa mu muhanda ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko gakomeye gafite metero 3350.

Ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bangavu: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520.
  • Gusiganwa mu muhanda ku bagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6 harimo akazamuko ka metero 3350.

Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe no kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera y’ibilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.
UCI yatangaje ko nta gahunda ihari yo kujyana ahandi Shampiyona y’Isi y’Amagare izakirwa n’u Rwanda muri Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages