Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo aba bombi batangije isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour du Rwanda 2025’.
Nyuma yo gutangiza agace kabanza karyo (Prologue), Perezida Kagame na Lappartient baganiriye ku iterambere ry’iri siganwa.
Baganiriye kandi ku ifungurwa ry’ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyashyizwe mu Rwanda. Kizafasha mu kuzamura abakinnyi b’Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Lappartient kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi, no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.
World Tour ni urwego rw’amarushanwa ahatse andi mu mukino w’amagare, kuko yitabirwa n’amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye.
Perezida Kagame kandi yahawe impano y’umwambaro w’umukinnyi wegukana Shampiyona y’Isi, dore ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro y’iri siganwa ruzakira, ari no ku nshuro ya mbere ribereye muri Afurika.
Agace kabanza ka Tour du Rwanda 2025, kakiniwe mu muhanda uzenguruka Stade Amahoro na BK Arena, kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!