Aya masezerano azageza mu 2025 yashyizweho umukono ku wa 24 Ugushyingo 2022, ubwo hatangazwaga amakipe n’imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2023.
Iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 19-26 Gashyantare 2023.
Cogebanque Plc isanzwe ari umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda. Iyi banki ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.
Mu gukomeza gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’uyu mukino umaze kuzamura ibendera ry’igihugu, Cogebanque yongereye amasezerano yo gutera inkunga Tour du Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Ngamije Habarugira, yavuze ko binyuze mu mikoranire na FERWACY, iyi banki izakomeza kwegereza abakiliya serivisi itanga no kumva ibyifuzo byabo.
Yagize ati "Aya ni amahirwe azadufasha mu kugaragaza isura yacu mu buryo bwagutse. Tuzagera ku masoko atandukanye kandi menshi, tubashe kongera kugaragariza abakiliya ibyo dukora."
Cogebanque yongereye amasezerano na FERWACY mu gihe iyi banki yimakaje ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’imari.
Yongeyeho ko uburyo bwo kurimenyekanisha ndetse n’imikoreshereze yaryo bizoroha.
Habarugira yavuze ko bagamije guteza imbere umukino w’igare no gutanga umusanzu ku isiganwa bigendanye n’ubushobozi buzashyirwamo.
Yakomeje ati "Tuzanagaragaza imikorere yacu mu ikoranabuhanga. Mu byo tugomba kugiramo uruhare, harimo no guteza imbere imikino. Turahamya neza ko umukino w’amagare uri gutera imbere cyane, natwe tuzakomeza kuwuteza imbere. Dufite n’icyizere kandi ko ubufatanye bwacu bazagira inyungu ku mpande zombi."
Tour du Rwanda imaze kuba ikimenyabose, nibura buri mwaka ikurikiranwa n’abarenga miliyoni ebyiri.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko aya masezerano agamije kongera no gufasha Tour du Rwanda gusubirana ishusho yayo.
Yagize ati "Mwabibonye ko twasinye amasezerano. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo twongere tugarure uburyohe Tour du Rwanda yahoranye. Ikindi kandi ubushobozi buzakenera kongerwa kuko ibizakorwa ari byinshi muri uyu mwaka."
Cogebanque Plc itera inkunga Tour du Rwanda kuva mu masiganwa 11 yose aheruka.
Amasezerano mashya yasinywe azakurikizwa muri Tour du Rwanda 2023, ageze mu 2025, umwaka igihugu kizakiramo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.
Muri Tour du Rwanda 2023, Cogebanque Plc ni yo izahemba umukinnyi urusha abandi kuzamuka imisozi, muri buri gace.
Muri iri rushanwa, banki yegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona iz’imari hafi yabo.
Kuva Cogebanque yatangira gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana na ATM 36. Ifite aba-agents barenga 600 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGear, Amakarita ya Smart cash na Safaribus ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit ,na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!