00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarushanwa y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda agiye kongerwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 July 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare, Murenzi Abdallah, yatangaje ko hagiye kongerwa amarushanwa y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, ubwo hasozwaga Shampiyona Nyarwanda yo Gusiganwa ku Magare yegukanywe na Manizabayo Eric na Ingabire Diane mu bakobwa.

Iyi shampiyona yari imaze igihe itaba kubera Covid-19 kuko yaherukaga kuba mu 2019 mu gihe ikindi gihe yagiye isubikwa biturutse ku bukana bw’icyorezo.

Murenzi Abdallah yagaragaje ko bimwe mu byo bashyize imbere nka Federasiyo ari uguteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu gihugu imbere ariko no kubaka urwego rwo hejuru ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko bizakorwa binyuze mu kongera umubare w’amarushanwa akinwa mu Rwanda kuko hakinwaga abiri gusa ariko kuri ubu hagiye kongerwa andi marushanwa abiri.

Amarushanwa agiye kongerwa azashyirwamo imbaraga umwaka utaha bitewe n’uko kuri ubu Ferwacy yamaze gutanga ingengabihe yayo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi, UCI, arimo Irushanwa ryo kwibohora rishobora kuzitwa "Liberation Race", rizajya rikinwa mu matariki yo kwizihiza Kwibohora ndetse no "Kwita izina Race" rishobora kubanziriza umunsi wo Kwita izina Ingagi.

Ferwacy itangaza ko hari gutegurwa isiganwa ry’abana batarengeje imyaka 15 mu rwego rwo gukundisha abakiri bato umukino w’amagare.

Murenzi Abdallah yakomeje avuga ko ayo marushanwa ashobora gushyirwa ku rwego rwa 2.2 nubwo u Rwanda rwamaze kururenga mu rwego rwo kongera ayo amakipe y’imbere mu gihugu yitabira no gusabana n’ibihugu by’ibituranyi bitaragera ku rwego rwo kwemererwa gukina Tour du Rwanda.

Ati “Twasanze dushobora gukora andi masiganwa ya 2.2 kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Murabona iyo Tour du Rwanda ikinwe u Rwanda ruba ruhagarariwe n’amakipe abiri, rero dushoboye gutegura amasiganwa ya 2.2 twagira amahirwe yo kugira umubare munini w’amakipe ahagararira u Rwanda kubera ko aha ho washyiramo n’amakipe y’imbere mu gihugu.”

Yongeyeho ati “Ariko ni no kuguma kwegerana n’abaturanyi bacu, niba mubibona Tour du Rwanda yitabirwa n’amakipe ya Afurika y’ibihugu gusa kandi nayo atarenze atanu ya mbere. Dukeneye rero ko n’ibihugu nka Tanzania, u Burundi na Uganda, Kenya, Cameroun, Burkina Faso zishobora kuza kugira ngo dukomeze guteza imbere umukino tunatsura umubano na bagenzi bacu bo muri ibi bihugu bya Afurika.”

Yavuze ko Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda ryiteguye guhangana no gukemura zimwe mu mbogamizi zikibangamira iterambere ry’amagare mu Rwanda.

Ati “Federasiyo igerageza gukora ibishoboka mu mikoro make dufite, kuko dufite ubushobozi buhagije twakora amasiganwa menshi ashoboka, twabonera abakinnyi ibikoresho bihagije twababonera amasiganwa hanze ariko nyine ibyo ubushobozi butwemerera ni byo tubasha gukora.”

Murenzi yavuze ko abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare 2022 bagiye koherezwa ku Mugabane w’u Burayi gukarishya ubumenyi aho Ferwacy ifite abaterankunga mu bihugu nk’u Bubiligi n’u Bufaransa.

Abakinnyi bazoherezwa ni 15 mu rwego rwo kubategura neza. Aba bashobora kumarayo amezi abiri bahabwa imyitozo ndetse n’ubundi bumenyi bwisumbuyeho ku buryo bagura impano zabo cyane ko muri Nzeri 2022 u Rwanda rwitegura kwitabira shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare n’andi masiganwa atandukanye.

Mugisha Samuel kuri ubu ukinira Protouch yo muri Afurika y’Epfo wari witabiriye Shampiyona Nyarwanda y’Amagare ntabashe kwitwara neza, yavuze ko hakiri byinshi byo gukosora niba koko hakenewe guteza imbere abakiri bato mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Ati “Navuga ko bagifite ibintu byinshi byo guhindura, ku ruhande rwanjye navuga ko nta kintu cyahindutse kuko n’ubundi abakinnyi bari guhangana ni ba bandi, nta bakinnyi bashya bari baza. Binatandukanye cyane n’uko bagenda bavuga ko bari gufasha abana. Abo bana bari gufasha bari ahagana he? Bagakwiye kuba bigaragaza muri Shampiyona.”

Mugisha Samuel yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare kimwe na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, gushyiramo imbaraga no kwihanangiriza abashobora kwitwaza ko bari gufasha abana kuzamura urwego muri uyu mukino kandi bagamije inyungu zabo.

Amarushanwa y'amagare mu Rwanda agiye kongerwa
Amarushanwa ateganyijwe kongerwaho ashobora gushyirwa ku rwego rwa 2.2
Abitabiriye Shampiyona y'Amagare 2022 bitwaye neza bashobora kwerekeza i Burayi
Abanyarwanda bamaze kuryoherwa n'igare
Abanyakigali bari benshi biteguye kureba Shampiyona y'Igihugu yo Gusiganwa ku Magare ya 2022. Aha abasiganwa bari bageze Nyacyonga mu Karere ka Gasabo bagana i Gasanze ahazwi nko ku Ndabo
Iradukunda Emmanuel wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 yemeza ko yifuza gukomeza kugira urwego rwiza
Ingabire Diane wahize abandi mu bagore muri Shampiyona yo gusiganwa ku magare yifuza ko yakomeza kwitwara neza no mu marushanwa mpuzamahanga

Amafoto: Ferwacy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .