Nubwo mu nzu zitunganya bashobora kubikorera abakiliya babo, hari n’uburyo abakobwa cyangwa abagore bashobora gukoresha bakabyisukira, bitabaye ngombwa ko batakaza amafaranga bashoboraga gukoresha ibindi.

Kugira ngo ubisuke ukenera ‘crochet’ n’undi musatsi wo kunga n’igisokozo. Ikindi gikoresha gikenerwa ni umukasi wo kwifashisha gukata umusatsi hamwe n’imiheha n’amazi ashyushye agufasha kuza gukaraga ‘menshi’.

Ibyo iyo bimaze kuboneka, ubanza gutunganya umusatsi waguze wo gusukisha ukawusokoza ugakuraho ijagaraye, warangiza ugakora mu mavuta ukawusiga neza, ugasokoza .

Gusokoza bituma hagenda havamo imisatsi yari gutuma yizingazinga cyangwa itari ngombwa.

Urasokoza umusatsi ugahera inyuma usuka ibituta kimwe kimwe. Buri gituta usutse, usigamo amavuta ya ‘shining conditioning gel’. Ubikora neza ku buryo ahaciwe igituta hazamo umurongo umeze nk’akazu ka mpandenye (carré/square)

Iyi birangiye ufata imisatsi waguze ukayihinamo ibice ushaka bitewe n’uburebure ushaka. Iyo urangije ufata imiheha ugafata n’imisatsi ukayizingira ku muheha, ugateka amazi akabira ugashyiramo ya miheha ikaza kuvamo imisatsi yizinze cyangwa ukayigura izinze.

Iyo birangiye ufata wa musatsi washize ku muheha na ‘crochet’ ukayicengeza hasi mu musatsi aho utangirira ku mutwe ariko isumbana. Ufata uruhande rurerure ugakaraga inshuro ushaka kugira ngo ukomere.

Iyo birangiye ukomeza gukaraga ujyana hasi ugakaraga inshuro ushaka ariko ugenda ushyiramo urutoki ukarukaragiraho umusatsi.

Ushobora kandi gufata umusatsi wawe ukawusuka igituta nk’inshuro eshatu ntugeze hasi, ugafata menshi ukazicamo ibice byinshi ari muke muke, warangiza ugafata umusatsi wawe ukagenda wongeraho uwundi nk’ugiye gusuka menshi z’inyabutatu zitwa ‘knotless braids’.

‘Butterfly locs’ ni bimwe mu bisuko ushobora kwisukira
‘Butterfly locs’ ni bimwe mu bisuko ushobora kwisukira