Ku ikubitiro ibi birori by’imideli binyura benshi bizatangirira mu Rwanda muri Kamena 2019. Muri Kanama bizabera i Tokyo mu Buyapani bifite umwihariko wo kwitwa Tokyo Africa Collections, kubera ubufatanye bwavutse hagati y’abategura Kigali Fashion Week n’ikigo kimaze kwamamara mu Buyapani mu guteza imbere imideli cyitwa Tokyo Africa Collections.
Leo Sugo uyobora Tokyo Africa Collections, yitiriwe ibi birori aherutse gutangaza ko ari iby’agaciro kuba bagiye gufatanya na John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week.
Ati “Kuva muri Gashyantare 2018 naza mu Rwanda, natangiye kugirana ibiganiro na John Bunyeshuri dushaka uburyo twamenyekanisha imideli yo muri Afurika mu Buyapani.”
Muri Nzeri no mu Ukwakira ibirori byo kumurika imideli bibera mu mahanga bizwi nka Kigali International Fashion Week, bizakomereza i New York muri Amerika n’i Montreal muri Canada.
Mu Ukuboza bikomereze muri Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda na Kenya.
Abahanga imideli bo mu Rwanda bazitabira Tokyo Africa Collections barimo; Sandrine Murorunkwere ufite inzu ihanga imideli ya Sahorn Fashion House, Umurerwa Josette ufite iyitwa Yosette Fashion house, Karen Uwera ufite inzu y’imideli ya KARSSH collection, Degracious Adroni ufite Radious Clothing Co na Doreen Umwali uzaba ahagarariye D'zoyah creations.
Aba bahanzi b’imideli batanu bo mu Rwanda baziyongeraho abandi b’abanyamahanga 15 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu berekana imideli bazitabira Tokyo Africa Collections na Kigali International Fashion Week, ni Sisi Uwera Laetitia Ngamije wo mu Rwanda, Bella Christa Kanyange na Kaneza Lynka Amanda bo mu Burundi.
Mukeshimana Divine ushinzwe itangazamakuru mu Kigali Fashion Week, yabwiye IGIHE ko bishimira intambwe iki gikorwa kimaze gutera ndetse by’umwihariko uyu mwaka bakaba bishimira uko Tokyo Africa yabiyunzeho bakaba bazafatanya.
Yakomeje avuga ko ari ubwa mbere muri ibi birori bagiye gukoresha abanyamideli babigize umwuga gusa nta bandi bivanzemo.
Ati “Impamvu twahisemo gukorana n’aba babigigize umwuga ni uko baba barakoze cyane ku buryo izina ryabo riba ryaragutse ndetse n’amafoto yabo azwi cyane hanze kubera imikorere yabo.”
Kuva mu 2017, ibirori ngarukamwaka bya Kigali Fashion Week byagejejwe ku yindi ntera n’ababitegura bitangira kubera i Burayi nyuma y’imyaka irindwi bibera mu Rwanda gusa.
Icyo gihe ku ikubitiro byatangiriye i Berlin mu Budage, bikomereza i Amsterdam mu Buholandi,hanyuma bisorezwa i Bruxelles mu Bubiligi.
















Ibitekerezo 0