Iri siganwa ryabaye ku wa 19 Mata 2025, ryitabiriwe na robots 21 zifite imiterere nk’iy’abantu zakozwe n’inganda zitandukanye zo mu Bushinwa.
Robot ya mbere yabaye Tiangong Ultra yageze ku murongo usorezwaho isiganwa nyuma y’amasaha abiri, iminota 40 n’amasegonda 42.
Robot zimwe zabashije kurangiza isiganwa, izindi zinanirirwa mu nzira hagati mu gihe hari n’iyaguye irushanwa rigiye gutangira imara iminota myinshi ariko iza guhaguruka itangira isiganwa.
Amarushanwa ya robot yari asanzwe aba mu Bushinwa gusa ni ubwa mbere ku Isi asiganwe n’abantu muri Half Marathon.
Robots zasiganwe zakozwe n’inganda zo mu Bushinwa nka DroidVP na Noetix Robotics, zimwe zifite uburebure bwa metero 1,20, izindi zireshya na metero 1,8.
Sosiyete imwe yakoze robot ifite imiterere nk’iy’umuntu w’igitsina gore ndetse ishobora gukora bimwe mu bikorwa n’abantu nko guhoberana no kumwenyura.
U Bushinwa bwiyemeje kuyobora isoko rya robot rya miliyari 54,6$ bitarenze mu 2030. Hari agace kiswe E-Town karimo ibigo bikora robots birenga 140, bigenerwa inkunga ya miliyari 1,36$ na Leta.
Mu 2023, 51% bya robots zagiye ku isoko ku Isi, zakozwe n’u Bushinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!