00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri iPhone 17e, telefone ya Apple ihendutse igiye gushyirwa ku isoko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 February 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Mbere y’uko uku kwezi kwa Gashyantare kurangira, Apple ishobora gushyira ku isoko iPhone 17e, telefone izaba ifite ubushobozi bwisumbuye kandi ikaboneka ku giciro gito.

Bloomberg yatangaje ko iyi telefone ishobora kujya ku isoko hagati yo ku wa 23 na 25 Gashyantare. Ibi bizashyira iyi telefone mu ihangana rikomeye na Pixel 10a ya Google, biteganyijwe ko izasohoka ku wa 18 Gashyantare.

Iyi telefone yakorewe abamenyereye gukoresha izo mu cyiciro cya SE cyangwa abifuza iPhone ariko zihendutse.

Amakuru ataremezwa na Apple agaragaza ko iPhone 17e izatangira kuboneka kuri 599$, ikoranye chip ya A19 iri muri telefone za iPhone 17.

Bivuze inyongera iri hagati ya 5-10% mu mikorere ya processor yayo. Ifite RAM ya 8GB.

iPhone 17e ifite internet nziza kandi yihuta. Ikoranye modem ya C1X ifasha telefone kwihuza na internet vuba cyane, n’indi chip ya N1 wireless ifasha ikoranabuhanga rya Bluetooth na Wi-Fi gukora neza nta nkomyi.

iPhone 17e ikoranye ikoranabuhanga rya Bluetooth 6.0, Wi-Fi 7, na Thread; ryifashishwa mu kuyihuza n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byo mu ngo.

Ikindi gishya ifite ni uko ikoranye ikoranabuhanga rya MagSafe ryifashishwa mu kuyongerera umuriro bidasabye gukoresha umugozi. Bivuze ko ishobora gukorana n’udukoresho twongera umuriro dufite ingufu za 25W.

iPhone 17e ifite screen ya OLED ya inch 6,1. Ni imwe mu zizwi nka ‘Dynamic Island’, ziba zifite agace k’umukara kaba kazengurutse camera y’imbere na sensor, kagaragara hejuru kuri screen ya telefone.

Gahindura imiterere n’ingano bitewe n’icyo uri gukoresha telefone, nko kumva indirimbo, guhamagarwa n’ibindi.

Ikozwe mu cyuma cya aluminum n’ikirahure ku mwanya w’inyuma yayo, gifite ibyemezo by’ibipimo bya ‘IP68’ bigaragaza ubushobozi bwayo bwo kutinjirwa cyangwa kwangizwa n’amazi cyangwa umukungugu.

Camera ni imwe y’inyuma ifite MP48, iy’imbere ikagira 18MP. Bivugwa ko ifite batiri ya 4,005mAh, ishobora kumara umunsi igifite umuriro uhagije.

Uretse iyi telefone nshya, biravugwa ko Apple iri no gukora mudasobwa ya MacBook ihendutse ikoresha chips nk’izikoreshwa muri iPhone, ifite screen ya LCD ya inch 12,9.

Bivugwa ko na yo izaba igura 599$, ikaba iri gukorerwa abanyeshuri cyane cyane.

Iyi telefone ishobora kujya ku isoko hagati yo ku wa 23 na 25 Gashyantare
iPhone 17e izaba igura 599$
iPhone 17e izajya ikoresha umugozi wa Type-C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages