By’umwihariko, urubuga rwa Exibine ruzatanga umusanzu mu mikorere y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) kuko rufite ikoranabuhanga ryorohereza abatuye muri Afurika kurukoresha, kurucururizaho no kugaragariza Isi ibyo bakora, bityo bakagura amasoko yabo ku mugabane ndetse n’ahandi ku Isi.
Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko imiryango yose u Rwanda rurimo, Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamuryango batayungukiramo ngo bahahirane uko bikwiye kandi usanga igihugu kiba cyakoze byose ngo Abanyarwanda biteze imbere, banagurire amasoko hanze y’igihugu.
Ishimwe yasobanuye ko yaje gusanga ari ikibazo kiri mu miryango yose iri ku Isi, yiyemeza gukora urubuga rwihariye ruhuza ubucuruzi mpuzamahanga, binyuze mu miryango mpuzamahanga ihari.
Yavuze ko yarebye mu miryango mpuzamahanga ahereye kuri AfCFTA nk’isoko rinini rya Afurika ryitezweho kuzamura ubukungu bw’umugabane, abona harimo imbogamizi yo kutagira rubuga rugaragaza ibyo abacuruzi bakora n’aho buri mucuruzi abarizwa, bigatuma bajya ku yindi migabane kubishakayo kandi babisize muri Afurika.
Ishimwe yasobanuye ko nyuma yo kubona iyi mbogamizi, yashinze Exibine App nk’urubuga rwayikuraho, rugatanga umusanzu ku Isi, aho abantu bazabasha guhahirana byoroshye, abacuruzi bagacururizaho cyangwa bakamamariza mu masoko bihitiyemo ku Isi.
Yavuze ko Exibine izajya igaragaza neza ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo umuguzi amenya ibikorerwa muri buri gihugu cyangwa isoko mpuzamahanga yihitiyemo hose, bityo bimworohere kugura, abone amahitamo ashaka ndetse n’umwimerere w’ibyo akeneye, umucuruzi na we yagure ubucuruzi bwe mu masoko menshi.
Yagize ati “Ikindi, ntabwo urubuga rwa Exibine rugarukira mu gucuruza no guhuriza hamwe ubucuruzi bw’Isi gusa, ahubwo ruzakora nk’ishakiro ry’ubucuruzi bw’Isi. Umuntu azajya amenya ibikorerwa muri buri gihugu na aderesi z’umucuruzi n’andi mahirwe ari mu bindi bihugu, kandi atavuye aho ari, kuko uzasangaho amakuru yose y’ubucuruzi wakenera na serivisi zose zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.”
Yasobanuye ko Exibine ari urubuga rukenewe na buri wese, yaba ari umucuruzi cyangwa udakora ubucuruzi, ayigereranya n’ikiraro cy’ubucuruzi bw’Isi. Yagaragje kandi ko ifitiye inyungu ibihugu byinshi, by’umwihariko u Rwanda.
Yateguje ko Exibine yiteguye guha akazi abantu benshi, haba mu gihugu no hanze yacyo, ati “Kuko ikigo cya Exibine cyihaye intego y’uko kizaha akazi abagera ku 3.000 mu gihe cy’imyaka 5 mu Rwanda no hanze yaho, ndetse n’abakozi 10.000 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere.”
Ahamya ko Exibine izazamura izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, nk’igihugu cyimakaje ikoranabuhanga no kwishakamo ibisubizo, cyane ko urubuga Exibine App ruzakoreshwa n’abantu batandukanye ku Isi.
Ishimwe yasobanuye ko Exibine izinjiriza igihugu inyungu nyinshi binyuze mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse igabanye ikiguzi ku bacuruzi cyangwa ibihugu byakoreshaga mu kwamamaza ibikorwa byabo.
Yagize ati “Muri make inyungu ni nyinshi cyane. Abanyarwanda batangira gukoresha Exibine App, aho bayisanga muri Play Store ku bakoresha telefoni za Android na Apple Store ku bakoresha iPhone, bagatangira kubyaza umusaruro aya mahirwe, bakaba n’abambere mu kwagura amasoko, dore ko umuntu azajya yimenyekanishiriza ibikorwa bye mu buryo bworoshye, abashe no kwivuganira n’abaguzi be hirya no hino ku Isi.”
Abashaka kwamamaza byihariye kuri Exibine App ku buryo ibicuruzwa cyangwa ibikorwa byabo byarushaho kurebwa cyane, bakwandikira Exibine kuri imeli: [email protected] cyangwa bagahamagara kuri nimero +250791346584 cyangwa bakagana iki kigo, aho gikorera mu nyubako ya KABC mu igorofa rya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!