00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Reddit mu nzira yo guhinduka urubuga rwifashishwa mu gushaka amakuru

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 August 2025 saa 12:26
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Reddit, Steve Huffman, yatangaje ko ashaka kuruhindura urushakirwaho amakuru yizewe [search engine].

Yagaragaje ko Reddit imaze kubaka izina nk’ahantu hanyuzwa amakuru menshi, ari nayo mpamvu yasinye amasezerano n’ibigo binini bifite ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bukorano ‘AI’ nka Google na OpenAI bisaba kuyakoresha.

Reddit ni urubuga nkoranyambaga ruhuriraho abantu bo hirya no hino ku isi bakanyuzaho ibitekerezo, bakabaza ibibazo, bakajya inama ndetse bakanaganira ku ngingo zinyuranye. Hashize imyaka 20 uru rubuga rutangijwe.

Mu butumwa Huffman yageneye abanyamigabane ba Reddit, yavuze ko ikigamijwe ari ukuyihindura urubuga abantu bifashisha mu gushaka amakuru atandukanye.

Buri cyumweru, abantu barenga miliyoni 70 bakoresha uburyo bwo gushakisha amakuru kuri Reddit bashaka ibisubizo by’ibibazo bafite cyangwa amakuru runaka.

Muri rusange, abantu bagera kuri miliyoni 416 bakoresha Reddit buri cyumweru mu bikorwa bitandukanye nko gusoma, gusangizanya ubutumwa, cyangwa gutanga ibitekerezo.

Ikoranabuhanga rishya rya Reddit ryitwa Reddit Answers, ryifashisha ubwenge bukorano ryashyizwe hanze mu Ukuboza 2024, ryo rikoreshwa n’abarenga miliyoni 6 buri cyumweru.

Reddit mu nzira yo guhinduka urubuga rwifashishwa mu gushaka amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages