00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’iminsi ibiri OpenAI imuritse ‘Atlas’, Microsoft nayo yikoze mu mitana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 October 2025 saa 10:05
Yasuwe :

Microsoft yatangaje uburyo bushya bwa ‘Copilot Mode’ kuri porogaramu yayo ifasha gufungura no gukoresha imbuga za internet ya Microsoft Edge, ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI].

Intego nyamukuru y’ubu buryo bushya ni gukurikirana ibyo ukora byose kuri Microsoft Edge, ku buryo aho ukeneye ubufasha, AI ibasha kugufasha ako kanya.

Copilot Mode ishobora kugereranya no gutanga incamake y’amakuru runaka bitewe n’ibyo uri gushaka kuri Microsoft Edge.

Ishobora kuzuza amafishi runaka mu gihe bibaye ngombwa, kwishyura serivisi nka hoteli cyangwa resitora [booking], no gukurikirana ibikorwa bimwe na bimwe kuri iyi porogaramu, nko gufasha mu kugenzura ’tabs’ zifunguye n’ibindi.

Ibi byose ibikora binyuze mu buryo bushya bwongewemo bwiswe ‘Actions’.

Microsoft ikoze aya mavugurura nyuma y’iminsi ibiri gusa Sosiyete ya OpenAI ishyize hanze porogaramu ifasha gufungura no gukoresha imbuga za internet ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ yitwa ‘ChatGPT Atlas’, mu guhatana na Google Chrome, isanzwe ikoreshwa cyane muri ubu buryo.

Iyi porogaramu ntikoresha uburyo busanzwe ku zindi bwa ‘address bar’ ahubwo yo yubakiye kuri ChatGPT.

Iyo uyigunfuye, ubona aho wandika ikibazo cyawe, ikifashisha ubushobozi bwayo mu gushaka amakuru hirya no hino, ikagusubiza mu nyandiko, aho haba hagaragazwa inkomoko ya buri kintu cyose kiri mu gisubizo wahawe.

Kugeza ubu iyi porogaramu iri kuboneka kuri mudasobwa za Apple zikoresha macOS gusa.

Ihangana rikomeje gufata indi ntera mu bigo bikoresha AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages