Nubwo iyi porogaramu nshya yagenewe gukora imirimo itandukanye ya buri munsi nk’ubushakashatsi no kwandika, Google itangaza ko imbaraga zayo nyamukuru ziri mu gucunga umutekano wo kuri internet [cybersecurity].
Kugeza ubu, Argon iri gukoreshwa gusa n’itsinda rito ryatoranyijwe ry’abafatanyabikorwa mu by’umutekano binyuze muri gahunda yitwa Fairwind Program.
Iyi porogaramu yatojwe by’umwihariko kurinda za sisitemu ibinyujije mu gushakisha, kugenzura, no gukosora intege nke cyangwa ibyuho bikomeye muri porogaramu za mudasobwa [software weaknesses] yikoresheje ubwayo nta muntu uyifashije.
Usibye gucunga umutekano wa za sisitemu, Argon ifite ubuhanga buhambaye mu kwandika amabwiriza ya mudasobwa [coding], ‘engineering’, no gusobanukirwa amashusho nk’ibishushanyombonera ndetse na video ndende.
Abakozi ba Google basanzwe bayikoresha buri munsi mu gukosora amabwiriza ya mudasobwa no gucunga imishinga minini, aho bavuga ko iri guhindura byimazeyo uburyo basanzwe bubaka cyangwa bakora ibintu.
Iri koranabuhanga rishya rije mu gihe amasosiyete akomeye mu by’ikoranabuhanga ari mu ihangana rikomeye ryo gukora porogaramu zifite ubwenge kurusha izindi.
Google ivuga ko Argon yagize amanota ari hejuru cyane mu igerageza ry’imikorere [performance tests] ugereranyije na porogaramu zihanganye na yo, nka GPT-6 Astra ya OpenAI ndetse na Fable ya Anthropic.
Google yahoze ivugwaho gusigara inyuma mu ihangana mu bijyanye n’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, ubu ni imwe iri gushora imbaraga nyinshi no guhatana bikomeye.
Iyi sosiyete iherutse gutangaza ko porogaramu yayo ya Gemini yageze ku bayikoresha barenga miliyari imwe ku kwezi, kimwe na ChatGPT, nayo iherutse kugera ku ntego y’abayikoresha barenga miliyari imwe buri kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!