Ubundi mu myaka yo ha mbere iyo abantu babaga bashaka kujya ahantu batazi, bifashishaga amakarita acapye ku mpampuro akaba ariyo abayobora.
Ubu buryo bwabaga bugoye, kuko ahanini byasabaga kubukoresha unafite akandi kuma mu ntoki kakubwira amerekezo uherereyemo cyangwa uganamo kitwa compass mu Cyongereza cyangwa boussole mu Gifaransa.
Kandi ubwo nabwo byasabaga kuba ufite ikarita y’agace runaka ushaka kujyamo. Akenshi na kenshi, byasabaga ko uba uri kumwe n’undi muntu usobanukiwe gusoma amakarita kugira ngo akuyobore.
Uko imyaka yagiye yisunika ni ko abantu nabo bagendaga batera imbere mu bumenyi. Ibi byose by’amakarita ari ku mpapuro na boussole byimukiye ku ikoranabuhanga.
Ibi byatangiye kugerwaho mu myaka ya 1990. Harakabaho ikoranabuhanga rikoresha ibyogajuru rikamenya aho uherereye rizwi nka GPS [Global Positioning System].
Ubu iri koranabuhaga riboneka mu bikoresho bitandukanye birimo ibinyabiziga, indege, mudasobwa no muri telefoni zigendanwa.
Umwana wavutse mu myaka ya 2000 ntiwamubwira iby’amakarita yo ku mpapuro kuko nibwo ikoranabuhanga rya ‘Maps’ wavuga ko ryatangiye gukoreshwa cyane hirya no hino ku Isi.
Mu 2005 Google Maps yaravutse, nyuma y’imyaka irindwi [mu 2012] ya sosiyete ikora telefoni za iPhone nayo iti, ni habeho Apple Maps [n’ubwo na n’ubu mu Rwanda idakora].
Uko imyaka yagiye yicuma, ikoranabuhanga ry’amakarita aranga amerekezo ryagiye rivugurwa ku buryo butandukanye, ku rwego ubu ushobora kuryifashisha ukabona amafoto y’agace ukeneye bikakorohera kuhamenya bitakugoye, rikanagira amajwi akurangira aho ukatira kugeza ugeze aho ujya.
Ku kinyabiziga, ryereka umuyobozi wacyo urwego rw’umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda, umuvuduko ntarengwa mu muhanda runaka, uwo we ari kugenderaho, ahari za sitasiyo za lisansi n’ibindi bya ngombwa bikikije umuhanda byafasha koroshya urugendo rw’umushoferi.
Kurikoresha biroroshye. Intambwe ya mbere ni ugushyira application y’ikarita koranabuhanga muri telefoni yawe. Izimenyerewe cyane hano mu Rwanda ni Google Maps na Waze.
Iyo umaze kuyishyiramo, akenshi izagusaba uburenganzira bwo kumenya aho uherereye [Location services]. Iyo umaze kubutanga, ihita ikwereka ahantu uri, waba ushaka kujya ahandi igahita ikwereka aho wandika ngo ushakishe aho hantu.
Mu Mujyi wa Kigali ubu byaroroshye kuko ahantu uhabwirwa n’amazina y’inzu cyangwa umuhanda aba agizwe n’imibare ivanze n’inyuguti.
Urugero 12 KK 19 Ave. [12 ni nomero y’inyubako, KK 19 Ave rikaba izina ry’umuhanda iyo nyubako iriho].
Iyo umaze kubona neza aho ushaka kwerekeza, ubona ahanditse ‘Start’ cyangwa ‘Go Now’ biba bisobanuye gutangiza urugendo, ubundi ukagenda ukurikiza inzira ya application ikwereka.
Icyo gihe utangira kumva amajwi akubwira aho uri bunyure, kandi uko ugenda ikajya ikwereka iby’ingenzi bitandukanye birimo n’igihe usigaje gukoresha ngo usoze urugendo rwawe.
Icyiza cy’aya makarita y’ikoranabuhanga ni uko avugururwa kenshi kandi bigakorwa na buri wese ubyifuza, icyakora bimwe mu bigize ayo makarita bigahindurwa ari uko Leta itanze uburenganzira. Aha wavuga nk’imbibi z’igihugu, imijyi n’ibindi.
Ubutaha tuzagaruka ku buryo nawe ushobora gukora impinduka kuri aya makarita ndangamerekezo yo ku ikoranabuhanga, cyane aya Google Maps cyangwa Waze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!