00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yahinduye umuvuno ku byo gutangaza ibikoresho byayo bishya

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 February 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Apple, bazi ko muri Werurwe 2026 ari bwo ikunda kumurika ibikoresho byayo biciriritse, ikamurika ‘software; zayo muri Kamena, mu gihe imurika ibindi bikoresho bigezweho muri Nzeri. Iyi yamenyerewe nk’ingengabihe yayo mu myaka myinshi.

Kuri iyi nshuro, bivugwa ko Apple igiye guhindura uburyo imurika ibikoresho byayo biciriritse.

Aho gukora igikorwa kimwe cyo kubimurikira rimwe, amakuru avuga ko iki gikorwa kizaba mu minsi itatu aho ibi bikoresho bizamurikirwa kuri internet.

Umunsi wa nyuma uzaba ari ku wa 4 Werurwe 2026. Kuri uwo munsi, Apple izategura ibirori byihariye mu mijyi ya New York, Londres, na Shanghai.

Ibi birori biteganyijwe ko bizaba ari umwanya wo guha abanyamakuru n’abandi batumirwa amahirwe yo gukora kuri ibi bikoresho bishya no kubigerageza imbonankubone.

Apple izatangaza nibura ibikoresho bishya bitanu birimo mudasobwa ya MacBook ihendutse hamwe na telefoni nshya ya iPhone 17e.

Hari kandi iPad Air izaba ifite chip ya M4, na iPad isanzwe iciriritse, hamwe na mudasobwa nshya za MacBook Air na MacBook Pro.

Mark Gurman na John Gruber bakurikiranira hafi ibikorwa bya Apple bavuga ko ibi bikoresho bigomba kugera ku isoko mu minsi mike iri imbere nubwo itariki nyiri’zina itaranozwa neza.

Apple igiye guhindura uburyo imurika ibikoresho byayo biciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages