00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano w’imodoka za Tesla waba wikubye inshuro 10 uw’izisanzwe?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 April 2026 saa 07:18
Yasuwe :

Mu minsi ishize Elon Musk yatangaje ko ikoranabuhanga rya Tesla rishoboza imodoka kwitwara nta ruhare umushoferi abigizemo [self-driving technology] rizagera ku rwego umutekano waryo wikuba inshuro 10 ugereranyije n’umutekano w’imodoka isanzwe itwawe n’umuntu.

Yabigarutseho muri ibi bihe hizihizwa intera imodoka za Tesla zimaze kugenda, y’ibilometero hafi miliyari 15 zikoresha iri koranabuhanga mu buzima busanzwe.

Imibare yo mu ntangiriro za 2026 igaragaza ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Tesla butwara imodoka ariko bugenzurwa n’umuntu [supervised self-driving system] bukora impanuka imwe ikomeye muri buri bilometero miliyoni hafi icyenda imodoka zayo zikoramo indengo.

Iyo ugereranyije iyi mibare n’ikigereranyo rusange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho haba impanuka imwe ikomeye nyuma ya buri bilometero miliyoni 1,06 imodoka zikora muri rusange, imodoka za Tesla zitwara ziba zizeweho umutekano ku rugero rwikubye inshuro umunani, uw’imodoka zindi zisanzwe.

Ushingiye kuri iyi mibare, bigaragara ko intego y’umutekano w’ikoranabuhanga ry’imodoka za Tesla wizewe inshuro 10 kurusha umutekano w’imodoka itwawe n’umuntu, ishobora kugerwaho.

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko iri gereranya ribogama, kuko ikigereranyo rusange cy’impanuka ziba mu muhanda muri Amerika, gishingirwa ku ngingo nyinshi zirimo n’imyitwarire itari myiza y’abantu, nko gutwara imodoka umuntu ananiwe cyangwa arangaye.

Ikindi ni uko ikoranabuhanga rya Tesla akenshi rikoreshwa gusa iyo ikirere kimeze neza ndetse no mu bice imodoka isanzwe izi neza.

Byongeye kandi, uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ubu buracyasaba ko umuntu utwaye aba maso kandi akaba yiteguye kuyobora imodoka mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo hirindwe impanuka.

Imodoka za Tesla zifite ikoranabuhanag rihambaye ugereranyije n'izisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages