00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwahagaritse imodoka zifite ‘poignée’ zitagaragara

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 February 2026 saa 01:11
Yasuwe :

Bitewe n’impungenge ku mutekano zikomeje kwiyongera, u Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere gihagaritse imodoka zifite ‘poignée’ zitagaragara yaba imbere cyangwa inyuma.

Izi ni za modoka zifite imiryango ifite poignée yinjira imbere mu miryango, ikagaragara gusa iyo imodoka ifunguwe.

Iyi poignée isohoka mu miryango mu buryo butandukanye, aho hari ifungurwa n’imfunguzo zisanzwe z’imodoka bigasaba kuyiyegereza, ifungurwa na telefoni, iyo bisaba gukoraho igakoresha ‘sensor’ cyangwa iba ifite aka ‘button’ gato ukandaho, ikabona gusohoka ubundi ugafungura imodoka.

Ubu buryo bwemenyekanye cyane ku modoka za Tesla, nyuma bugenda buyobokwa n’izindi nganda zikora imodoka.

Ku wa Mbere, Minisiteri y’Inganda n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho mu Bushinwa yatangaje itegeko rishya ry’umutekano wo mu muhanda, risaba ko imodoka zose zigurishwa muri icyo gihugu zigomba kuba zifite imiryango ifite ‘poignée’ igaragara kandi ifungurwa n’intoki z’umuntu gusa kuri buri muryango [uretse uwo kuri ‘boot’].

Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2027.

Iperereza ryakozwe, harimo irya Bloomberg n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda, NHTSA, ryerekanye ko mu gihe cy’impanuka, abari mu modoka babura uko bavamo, cyangwa batiri z’imodoka zikagira ibibazo ku buryo iyi miryango idafunguka, akenshi bigatuma abashaka gutanga ubutabazi bagorwa no gufungurira imodoka inyuma, rimwe ntibikunde.

Mu Bushinwa, impanuka ikomeye yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Xiaomi SU7, bivugwa ko iri mu byatije umurindi ishyirwaho ry’iri tegeko rishya.

Muri Gicurasi 2025, nibwo hatangiye kwigwa kuri iri tegeko rishya, aho hagishijwe inama impuguke zirenga 100, n’inganda zikomeye zirimo BYD, Geely, Ford, na Toyota.

U Bushinwa bwahagaritse igurishwa ry'imodoka zifite imiryango ifite ‘poignée’ imeze gutya
U Bushinwa bwatangaje ko guhera mu mwaka utaha, imodoka zizajya zihacururizwa zigomba kuba zifite imiryango ifite imikono igaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages