Ikintu nyamukuru cyaranze ibi birori ni ukumurika telefone ya mbere ya Apple izingwa [foldable phone] abantu bari bategereje cyane, yiswe iPhone Duo.
Apple kandi yanamuritse uruhererekane rwa telefone zayo nshya za iPhone 18 Pro, AirPods, n’ibindi byinshi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bikoresho binyuranye byamuritswe n’iyi sosiyete, udushya twabyo n’ibyo kubyitegaho.
Telefone ya iPhone Duo
Iyo iPhone Duo izinzwe, ifite écran ya pouces 5,4, bingana na santimetero hafi 13,7 upimye kuva mu mfuruka imwe ya écran ujya mu yindi iyiteganye.
Ikirahure cy’imbere gifite camera ihishe munsi yacyo [underdisplay camera] ituma uyikoresha abona ikirahure gusa. Apple yavuze ko iyi telefone nshya yakozwe hisunzwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora iPad.
Mu gihe irambuye, Apple ivuga ko ushobora kurebera amashusho kuri iPhone Duo amasaha 31, n’amasaha 44 mu gihe ihinwe ikoresha ikirahure cy’inyuma.
Ifite camera isanzwe ya megapixel 48, n’indi ifata amshusho mu buryo bwagutse ya megapixel 48 [ultrawide camera] ifite ubushobozi bwo kwiyegereza ishusho inshuro ebyiri idatakaje umwimerere [2x optical zoom].
Nk’uko bimeze ku zindi telefone zizingwa, abakoresha iyi telefone bashobora kwifata amafoto yabo [selfies] bakoresheje camera y’inyuma, bakareba uko ifoto imeze mbere yo kuyifata bakoresheje ikirahure cy’inyuma.
Aho ibice by’iyi telefone bihurira izingwa, hakozwe mu cyuma gikomeye cya aluminum n’uduce turenga 100 twakozwe n’abahanga kugira ngo bijye byoroha mu gihe izingwa cyangwa iramburwa.
iPhone Duo ifite ububiko bwa 256GB izajya igura guhera ku madorari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1.999, iboneke mu mabara abiri.
iPhone 18 Pro na iPhone 18 Pro Max
Ku bijyanye n’imiterere ntacyahinduwe, kuko iPhone 18 Pro na iPhone 18 Pro Max, inyuma zigaragaza nk’izo zasimbuye zamuritswe umwaka ushize. Impinduka nini iri mu bushobozi bwa camera bwongerewe.
Camera nshya kuri izi telefone ifite megapixel 48, ndetse n’umwenge winjiza urumuri ugenzurwa n’utwuma dutandatu duto cyane [six thin blades]. Izi mpinduka zitezweho kuzamura ubwiza bw’amafoto afatirwa ahari urumuri ruke no kongera umuvuduko wo gufata amafoto.
Porogaramu ikoreshwa mu gufata amashusho nayo yahawe ubundi buryo butandukanye, burimo kugenzura ‘white balance’, ‘shutter speed’ na ‘aperture’, ndetse izajya igaragaza na graphique yifashishwa mu kumenya igipimo cy’urumuri mu mashusho ari gufatwa [histogram].
Iyi camera nshya ishobora gufata amashusho agaragara neza cyane yo ku rwego rwa 4K mu buryo bwongera ubwiza bw’amabara n’urumuri [Dolby HDR Vision], ikaba yanayagaragaza mu buryo buri ‘cinematic’ nyuma.
iPhone 18 Pro izajya igura guhera kuri 1.199$, mu gihe iPhone 18 Pro Max yo izajya igura guhera kuri 1.299$, bivuze ko hiyongereyeho 100$ ugereranyije na telefone z’umwaka ushize.
Apple Watch Series 12 na Apple Watch Ultra 4
Amasaha ya Apple Watch Series 12 na Apple Watch Ultra 4 ntiyahindutse cyane ku bijyanye n’imiterere yayo, ariko habayeho amavugurura akomeye muri porogaramu zayo.
Aya masaha yahawe uburyo bushya bwo kumenya amajwi [Sound Recognition] bushobora gutandukanya amajwi nk’ay’imbangukiragutabara, inzogera z’umutekano, n’iz’imiryango, umwana urira, n’ibindi, ku buryo buhita butanga umuburo. Bwitezweho kuzafasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva neza.
Apple nayo ntiyasigaye inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga cyane irya AI mu bikoresho byambarwa, nk’uburyo bushya bwa ‘Audio Intelligence’ bushobora kukwibutsa ibyabaye mu bihe byatambutse.
Aya masaha yahawe uburyo bwiswe ‘Live Rewind’ bugufasha kubona amasegonda 15 ashize mu kiganiro wagiranye n’umuntu, bukayakwibutsa mu buryo bw’inyandiko ngufi.
Yahawe kandi n’uburyo bwiswe incamake ya Siri [Siri Recap] bwagenewe kugufasha kwibuka ibihe by’ingenzi mu biganiro byawe mu munsi, nk’ibyavuye mu nama wagize mu kazi, inama y’ababyeyi n’abarimu cyangwa ibyavugiwe ahandi.
Isaha ya Apple Watch Series 12 izajya igura guhera kuri 399$, mu gihe isaha ya Apple Watch Ultra 4 yo izajya igura 499$.
AirPods 5
AirPods 5 zahawe ubushobozi bwisumbuye, burimo nko gusohora amajwi mu mwimerere wayo cyangwa wongerewe, ikoranabuhanga rihambaye ryo gukumira urusaku rw’ahandi, hamwe n’uburyo bwagutse bwo gukoresha Siri n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya Apple [Apple Intelligence].
Apple ivuga ko AirPods 5 zishobora kugabanya urusaku rwo hanze ku kigero cya 50% kurenza izazibanjirije. Zifite kandi uburyo bwo kongera no kugabanya volume bwashyizwe ku ruti rwazo, ibyari biri gusa kuri AirPods Pro.
Uburyo bwo gusobanukirwa ibigukikije kuri AirPods 5 [Transparency mode] nabwo bwaravuguruwe kugira ngo bufashe abazikoresha kumva amajwi y’ibiri hafi mu mwimerere wayo.
Mu gihe zifite umuriro wuzuye, ushobora gukoresha AirPods 5 amasaha atanu unakoresha ikoranabuhanga ryo gukumira urusaku. Agakoresho kabikwamo izi AirPods 5 [charging case] gashobora gutuma aya masaha agera kuri 22.
AirPods 5 zigura guhera kuri 129$, mu gihe izo mu cyiciro cy’izifite ‘Wireless Charging Case’ zo zigura 149$.
Apple kandi yatangaje porogaramu yayo y’ubuzima ya Apple Health yahinduriwe imiterere, ngo ikoreshe ikoranabuhanga rya Apple Intelligence kugira ngo ibashe gufata ibyemezo birushijeho kuba byiza ku makuru arebana n’ubuzima bwawe. Izashyirwa hanze mu mpera z’uyu mwaka, itangirane n’ururimi rw’Icyongereza cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!