Iyi modoka yitwa Luce ni yo ya mbere yo mu cyiciro cy’iza ‘sports’ zikoresha amashanyarazi, ikozwe n’uru ruganda rwubatse izina rwo mu Butaliyani.
Luce bisobanuye urumuri mu rurimi rw’Igitaliyani. Amafoto yashyizwe hanze agaragaza intebe zayo zikoze mu ruhu, volant na écran umushoferi yifashisha mu kumenya amakuru y’ikinyabiziga.
Imiterere y’iyi modoka inyuma ntiyagaragajwe, Ferrari ikaba yatangaje ko izagirwa ibanga kugeza muri Gicurasi uyu mwaka.
Uruganda rwa Ferrari rwavuze ko mu kugena imiterere y’iyi modoka rwakoranye n’itsinda rya LoveFrom ryashinzwe n’abahanga mu kugena imiterere y’imodoka, Sir Jony Ive na Marc Newson.
Ikoranabuhanga ryifashishijwe mu gukora iyi modoka nshya, ryamuritswe na Ferrari mu Ukwakira umwaka ushize.
Uru ruganda rwavuze ko iyi modoka izaba ifite uburyo bwihariye bwo gutunganya no kongera amajwi aturuka muri moteri yayo, kugira ngo yumvikane nk’asanzwe amenyerewe ku modoka za Ferrari n’ubwo yo izaba ikoresha amashanyarazi gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!