00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Camera ya 200MP n’ububiko bwa 1TB: Samsung Galaxy S26 Ultra igiye kujya ku isoko

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 February 2026 saa 12:27
Yasuwe :

Biteganyijwe ko ku wa 25 gashyantare 2026, ari bwo Samsung izamurika Samsung Galaxy S26 Ultra, mu birori bizabera i San Francisco.

Muri rusange Samsung izamurika n’izindi telefoni zo muri iki cyiciro nka Samsung Galaxy S26, n’iya S26+.

Samsung Galaxy S26 Ultra ikozwe mu cyuma cya titanium. Yubatse mu buryo itakwinjirwa n’amazi.

Ifite ecran ikomeye ku buryo itapfa gukoboka, ya pouse 6,9 ikoresha ikoranabuhanga rigezweho rituma amashusho ureba agenda neza. Yongerewe urumuri kugira ngo ubashe kuyikoresha nubwo waba uri ahantu hari umucyo mwinshi.

Ku bijyanye n’imikorere, ifite processor nshya ya Snapdragon 8 Elite Gen 5, ituma porogaramu zikora neza kandi zihuta. Izana na RAM ya 12GB cyangwa iya 16GB, iguha ubushobozi bwo gutunga porogaramu nyinshi muri telefoni kandi zose zigakora neza zidahagarara.

Samsung Galaxy S26 Ultra izasohoka mu byiciro bitatu ku bijyanye n’ububiko; iya 256GB, 512GB, cyangwa 1TB.

Iyi telefoni ifite OS igezweho ya Android 16. Yahawe ubushobozi bwo kwakira iyi OS ivuguruye inshuro 7, ubwo ni ukuvuga ko izagumana ubushobozi bwo gukora nk’inshya mu myaka itandatu cyangwa irindwi iri imbere.

Camera yayo ifata amafoto mu buryo bwagutse [wide] yagumanye 200MP, ‘aperture’ yayo ishyirwa kuri f/1,4. Bivuze ko ishobora no gufata amafoto acyeye ahantu hijimye kuko yinjiza urumuri rwinshi.

Telephoto yayo ifite 10MP mu gihe camera isanzwe ifite 50MP. Camera y’imbere ifite 12MP.

Ubushobozi bwa camera z’iyi telefoni ni inkuru nziza ku bakunda gufata amafoto n’amashusho, kuko ishobora gufata ayo muri 8K, 4K na 1080p.

Ifite batiri ya 5000mAh, ifite ubushobozi bwo kumara umunsi wose itarashiramo umuriro mu gihe yakoreshejwe bisanzwe. Iyi telefoni ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro vuba mu gihe icometse, aho igera kuri 75% mu minota 30 gusa.

Ifite ikaramu y’ikoranabuhanga ya ‘S Pen stylus’ ifasha mu kwandika cyangwa gushushanya kuri ecran ya telefoni.

Samsung Galaxy S26 Ultra ifite ‘sensor’ ya ‘fingerprint’ itagaragara, iri imbere muri ecran yayo yifashishwa mu gufungura telefoni.

Bivugwa ko izajya ku isoko ihagaze 1.735$, ikazaboneka mu mabara y’umweru, ubururu, umukara ndetse na mauve.

Samsung Galaxy S26 Ultra izasohoka mu byiciro bitatu ku bijyanye n’ububiko bwayo
Iyi telefoni ifite ikaramu y’ikoranabuhanga ya ‘S Pen stylus’ ifasha mu kwandika cyangwa gushushanya kuri ecran ya telefoni
Samsung Galaxy S26 Ultra ifite ‘sensor’ ya ‘fingerprint’ itagaragara
Camera yayo ifata amafoto mu buryo bwagutse [wide] yagumanye 200MP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages