Ni uburyo bugamije gufasha urwo rubuga guhangana n’ibindi bigo by’abakeba nka Telegram na Signal.
Byatangajwe ko ubwo buryo bushya buzatangira gukoreshwa mu byumweru bike biri imbere, ku basaga miliyari ebyiri bakoresha uru rubuga ku Isi.
Bizajya bikorwa umuntu akanda akanya kanini ku butumwa yohereje, hanyuma haze akantu kanditseho ‘Edit’ agakandeho, bamuhe amahitamo yo kuba yakosora ibyo yari yanditse.
Mu gihe ubutumwa bwakosowe, uzajya abusoma azajya abibona ko hari ibyakosowemo nubwo atazajya abona uko byari byanditse mbere.
Ubu buryo bwo gukosora Facebook ibarizwamo ikigo kimwe na WhatsApp yo imaze imyaka hafi icumi ibukoresha.
Twitter nayo iherutse gutangaza ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa ku bantu bishyura.



Ibitekerezo 0